Kigali

Album za Rap ziri ku isonga ku rutonde rwa Apple Music ku Isi

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:18/01/2025 14:53
0


Urutonde rwa album za Hip-hop zahize izindi mu kumara iminsi myinshi ku rubuga rwa Apple Music ari iza mbere.



Album z’umuziki wa hip-hop zirakataje, ndetse n’indirimbo zamamaye zikomeje kugera ku musaruro ushimishije. Ku rwego mpuzamahanga, Apple Music yabonye impinduka zikomeye mu myanya ya album za hip-hop, aho zimwe muri izo album zagiye zikamara iminsi myinshi ku rutonde rw’isi. Uyu munsi, hari ishusho ya album zimwe na zimwe zikomeje kwigarurira imutima ya benshi mu bakunzi b’uyu muziki ku isi hose.



1. UTOPIA

Album "Utopia" yamaze iminsi 42, ya Travis Scott, niyo imaze igihe kinini ku isonga ku rutonde rwa Apple Music ku isi. Iminsi 42 yose yatumye iyi album ibasha kugumana umwanya wa mbere, aho ihanganye n'izindi z'ibihangange mu muziki wa hip-hop.


2. GNX 

Imaze iminsi 40, GNX ya Lil Baby nayo ikomeje gutera imbere, aho yamaze iminsi 40 ku isonga. Uyu muraperi arakataje mu buhanzi, kandi iyi album yagize umusaruro ukomeye ku rwego mpuzamahanga.



3. Black Panther

Album yamaze iminsi 37, Album y’urwenya rwa Black Panther hariho abahanzi batandukanye harimo Burna boy, Fireboy DML, Tems n'abandi. Iyi album yakorewe mu rwego rwa sinema ariko igakundwa cyane mu muziki wa hip-hop, ikaba yaramaze iminsi 37 ku isonga. Iyi album izwiho gutanga uruhurirane rw’indirimbo zikomeye.



4. Scorpion

Album yamaze iminsi 34, Scorpion ya Drake nayo yakuze cyane ku buryo yabashije kumara iminsi 34 mu myanya y'imbere ku rutonde rwa Apple Music. Drake ni umwe mu bahanzi b’ingenzi muri hip-hop, kandi iyi album ye ni kimwe mu zikomeye mu rugendo rw’uyu muhanzi.

5. Certified Lover Boy

Album imaze iminsi 33, ntabwo Certified Lover Boy ya Drake igiye kure. Iyi album, nayo ikaba yarishimiwe cyane, ikamara iminsi 33 ku isonga, ikomeza gutera ibyishimo abakunzi ba Drake.



6. Kamikaze

Album yamaze iminsi 29, Kamikaze ya Eminem nayo ntabwo igikurwaho na benshi. Iminsi 29 ku isonga ku rutonde rwa Apple Music ni urugero rw’ubuhanga bwa Eminem, umwe mu bahanzi b'icyamamare mu muziki wa hip-hop.

Imyanya y'izi album ku rutonde rwa Apple Music yerekana ishyaka ry’abahanzi b’hip-hop n'uburyo abakunzi b’uyu muziki babarizwa mu bice bitandukanye by’isi. Abahanzi bakomeje gukorera ibintu byiza, bagatuma umuziki wa hip-hop ugira impinduka zidasanzwe mu gihugu n’isi yose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND