Kigali

Ararangiye - Wendy Williams avuga ko Diddy azaguma mu gihome ubuzima bwose

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:18/01/2025 16:54
0


Wendy Williams yavuze ko P-Diddy azamara ubuzima bwe bwose muri gereza kubera ibyaha ashinjwa byo guhohotera no gifata ku ngufu.



Wendy Williams ashimangira ko Sean “Diddy” Combs azaguma mu gihome ubuzima bwose kubera ibyaha byo gutega no gucuruza abantu. Uyu mugore wahoze ari umushyushyarugamba kuri Televiziyo, yavuze ibi mu kiganiro gito yagiranye n'abanyamakuru ba "The Breakfast Club" ku wa Kane.

Williams yabwiye DJ Envy na Charlamagne tha God ati: “Diddy azajya mu gihome ubuzima bwose. Abantu ntimwamenya ibintu byose nk'uko mbizi kuri Diddy mu bihe byashize, muzi n'ikindi? Tubiharire igihe, mwa bantu mwe, Diddy ararangiye".

Mu 2017, umunyamuziki Cindy Rueda yabimburiye abandi gushinja Diddy ibyaha by'ihohotera. Ariko byahise bigira ingaruka nyinshi mu 2023, ubwo Cassie Ventura, wari umugore wa Diddy, yareze uyu muhanzi amushinja kumufata ku ngufu, kumucuruza no kumukubita, ari nako havutse ibyaha byinshi byashinjwaga Combs gufata ku ngufu no gusohora amashusho y'ubusambanyi.

Abantu b'ingeri zose, abagabo, abagore n'abana, nibo batangabuhamya muri ibi byaha ashinjwa, bamwe bakavuga ko babanje gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa bahabwa amafaranga kugirango babyemere. Abavoka bavuga ko hari abantu benshi babimenye ariko ntibavuga.

Williams na Combs bagiranye umubano utoroshye, kuko mu 1997, Wendy Williams yari yakuweho akazi ke muri WQHT nyuma y'uko urubuga yashinze rwagaragaje ifoto itari iy'ukuri ya Combs imugaragaza ari gusambana n'umugabo. 

Ibi byabaye igihe Combs yari akuriye uruganda rwa Bad Boy Records, kandi byari mu bintu byinshi byatumye Wendy yirukanwa ku kazi muri "Hot 97" bikaba ari nabyo bishoboka ko byamurakaje.

Mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, Combs yafashwe n'ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ashyikirizwa urukiko rw'Intara ya New York. Uyu munsi, arafunzwe ndetse ategereje urubanza ruzatangira ku itariki ya 5 Gicurasi.

P-Diddy afunzwe akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu no guhohotera abantu b'ingeri zose.

Wendy Williams yaciriye akarurutega P-Diddy, avuga ko azaba muri gereza ubuzima bwe bwose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND