Umuhanzikazi Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] uri mu bagezweho muri iki gihe ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, ku nshuro ye ya mbere.
Uyu mukobwa wamamaye mu bihangano binyuranye birimo nka “Wowe gusa”, yagaragaje ko kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, ari bwo azataramira mu kabyiniro ka Nomad Bar and Grill.
Mu mashusho yashyize hanze, Ariel Wayz yagaragaje ko yiteguye gususurutsa abakunzi be babarizwa i Kampala muri Uganda.
Umujyanama we Eloi Mugabe, yabwiye InyaRwanda ko Ariel Wayz ahaguruka ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025 yerekeza i Kampala.
Yavuze
ko ibiganiro bagiranye n'abashinzwe Nomad Bar and Grill ari byo byagejeje mu
kuba uyu mukobwa agiye kujya i Kampala.
Ariel Wayz agiye gukora iki gitaramo abisikana n'umuhanzikazi Butera Knowless wataramiye muri kariya kabyiniro tariki 11 Ukuboza 2024; ndetse na Mugisha Robinson [Element] wahataramiye tariki 24 Ugushyingo 2024.
Umuhanzi Social Mula uri kwitegura gushyira hanze Album ye nshya, nawe aherutse gutaramira muri kabyiniriro tarki 25 Ukuboza 2025. Ni mu gihe Kivumbi King yahataramiye tariki 29 Ukuboza 2024.
Umuhanzi Rude Boy wahoze mu itsinda rya P-Square nawe yataramiye muri kariya kabyiniro tariki 19 Ukuboza 2024, ndetse habaye n'ibirori byo gusabana n'abafana be ibizwi nka "Meet and Greet."
Ariel Wayz aherutse gutangaza ko mu myaka ine ishize ari mu muziki, yakojwe cyane n’uburyo ababyeyi bamushyigikiye.
Ati “Mu muco wacu, ababyeyi bashyigikira abana babo kuko baba bafite ubutumwa bwihariye, ntabwo byantwaye igihe kinini kugira ngo mbumvishe ko baza mu mashusho y’indirimbo.”
“Mfite ababyeyi batangaje, ndabakunda cyane , ndabubaha,baranshyigikira cyane, ndabyibuka data yari afite ikiriyo yagomba kujyamo ariko arigomwa mujyana mu ntara muri Nyabihu ndabashimira imbere y’abanyarwanda bose , njye byarandenze byanyigishije ibintu byinshi cyane."
Element
ubwo yari yitabiriye igitaramo cye muri Uganda ku nshuro ye ya mbere
Ariel Wayz yagaragaje ko agiye gutaramira i Kampala ku nshuro ye ya mbere
Ariel Wayz arahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025
Butera
Knowless yataramiye bwa mbere muri Nomad Bad and Grill
imyaka irindwi yari ishize, Butera Knowless adataramira i Kampala muri Uganda
Mu
byumweru bine bishize, Dj Toxxyk yacurangiye i Kampala
TANGA IGITECYEREZO