Kigali

Umwami wa Afganistan yavuye ku ngoma nyuma y’iminsi itatu yimitswe! Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/01/2025 8:40
0


Tariki 17 Mutarama 2025, ni umunsi wa 17 w’umwaka ukiri mu ntangiriro ubura iminsi 348 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Dore bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

395: Théodose I Mukuru, Umwami w’Abami wa nyuma mu Bwami bw’Abaromani bishyize hamwe yaratabarutse.

1566: Papa Pie V yashyizwe ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika.

1793: Hakozwe amatora ku bijyanye n’urupfu rwa Louis XVI wategekaga u Bufaransa mu gice cy’impinduramatwara yabaye muri iki gihugu yatangiye mu 1789, amatora yaje kwemeza ko yicwa, anigwa hakoreshejwe icyuma gica umutwe cyakozwe n’Umufaransa witwa Guillotin na we waje kwicwa hakoreshejwe icyuma yahanze.

1895: Mu Bufaransa habaye amatora ya Perezida yatsinzwe na Félix Faure.

1913: Mu Bufaransa habaye amatora ya perezida yatsinzwe na Raymond Poincaré.

1920: Mu Bufaransa habaye amatora ya perezida yatsinzwe na Paul Deschanel.

1929: Inayatullah Khan, umwami wa Leta ya Afganistan yavuye ku ngoma nyuma y’iminsi itatu yimitswe.

1941: Ingabo z’u Bufaransa zakubise inshuro iza Thailand zigarurira ubwato bwazo bwitwaga Royal Thai Navy mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi yose.

1945: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose Ingabo z’Abasoviyete zigaruriye zinasenya bikomeye Umujyi wa Warsaw wo muri Pologne.

1946: Ku nshuro ya mbere, Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano karateranye.

1950: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakozwe igikorwa cy’ubujura cyiswe Great Brinks Robbery. Itsinda ry’ibisambo bigera kuri 11 byibye miliyoni zigera kuri ebyiri z’Amadolari ya Amerika mu biro bya sosiyete ikora imodoka yo muri Leta ya Massachusetts.

1961: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrice Lumumba yarishwe. Byakomeje guhwihwiswa ko iyicwa rye ryari ryihishwe inyuma na Guverinoma y’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1982: Icyumweru cy’Ubutita (Cold Sunday) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habaruwe ubushyuhe bwo ku gipimo cyo hasi cyane mu mijyi myinshi kitaherukaga kugaragara mu myaka igera ku ijana yari itambutse, gusa iki gipimo kirimo kwigaragaza muri uyu mwaka wa 2014.

1991: Harald V yabaye Umwami wa Norvège nyuma y’urupfu rwa se Olav V.

1992: Mu rugendo Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Kiichi Miyazawa yagiriye muri Koreya y’Epfo yatinyutse gusaba imbabazi ku byaha byo gushora abagore bo muri Koreya mu bucakara bw’imibonano mpuzabitsina mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

1996: Czech yasabye kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi.

2002: Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Congo Kinshasa cyimuye abasaga ibihumbi 400 mu iruka ryacyo.

2010: Muri Nigeria, mu gace ka Jos hadutse imvururu hagati y’Abayisilamu n’Abakirisitu. Izi mvuru zahitanye abantu babarirwa muri 200.

Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki:

1983: Álvaro Arbeloa, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.

1985: Pablo Barrientos, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine.

1986: Hale Appleman, umukinnyi wa filime wo muri Amerika.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

1893: Rutherford Birchard Hayes, Perezida wa 19 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1961: Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyo gihe yitwaga Congo Mbiligi.

1991: Olav V, Umwami wa Norvège kuva mu 1957.

2002: Camilo José Cela, umwanditsi ukomoka muri Espagne wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo.

2005: Zhao Ziyang, umunyapolitiki wo mu Bushinwa.

2010: Jyoti Basu, umunyapolitiki wo mu Buhinde.

2011: Don Kirshner, Umuhanzi w’umwanditsi wo muri Amerika.

2013: Yves Debay, umunyamakuru wajyaga mu bice byaberagamo intambara mu Bufaransa ukomoka mu Bubiligi.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND