Kigali

Byinshi kuri La Sagrada Família: Bazilika imaze imyaka 143 yubakwa itararangira

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/01/2025 10:27
0


La Sagrada Família, bazilika idasanzwe iherereye i Barcelona, ni kimwe mu bikorwa by’ubwubatsi By’ingenzi by’ikinyejana cya 19 na 20. Yatangiye kubakwa mu 1882, ariko umushinga wahindutse cyane ubwo Antoni Gaudí, umunyabugeni w’icyamamare, yafata inshingano zo kuyobora imirimo mu 1883.



Gaudí yahinduye igishushanyo mbonera, agashyiramo uburyo buhambaye bw’ubugeni n’ubwubatsi, bituma iyi Bazilika iba ikimenyetso cy’ubuhanzi buhanitse.

Mu 1926, Gaudí yitabye Imana azize impanuka y’imodoka, asiga La Sagrada Família itaruzura. Nyuma y’ibyo, imirimo yakomeje mu bihe bitandukanye, ariko yagiye ihura n’imbogamizi zitandukanye, harimo n’intambara ya gisivili muri Espagne. Mu myaka ya vuba aha, imirimo yongeye kwihutishwa, hagamijwe kurangiza iki gikorwa mu gihe cy’ibikorwa byo kwibuka isabukuru y’imyaka 100 y’urupfu rwa Gaudí mu 2026.

Kugeza ubu, hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu bwubatsi bwa La Sagrada Família.Iyi Bazilika ikazaba ari yo ndende ku isi, izashyirwaho umusaraba munini uzaba ari n’ahantu hirengeye umujyi wa Barcelona. Gusa, ibikorwa bimwe na bimwe, nk’inyubako z’inyuma n’ibishushanyo, biteganyijwe kurangira mu 2033.

Mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’urupfu rwa Gaudí mu 2026, hateguwe ibikorwa bitandukanye bigamije kumenyekanisha umurage we no gusobanurira abantu ubuhanzi bwe. Ibi bizafasha gusobanukirwa neza n’uburyo yatekerezaga ndetse n’uburyo yagejeje ku bikorwa by’ubwubatsi byihariye nka La Sagrada Família.

 La Sagrada Família ni ikimenyetso cy’ubuhanzi n’ubwubatsi budasanzwe, kikaba n’ikimenyetso cy’ubwitange bwa Gaudí mu guhanga udushya mu myubakire.

Iyi bazilika ikomeje gukurura bamukerarugendo benshi baturutse impande zose z’Isi, bifuza kwirebera ubwiza n’ubuhanga byakoreshejwe mu iyubakwa ryayo kuko tubikesha   binyamakuru bitandukanye birimo Britannica.

Ni Bazilika idasanzwe 

Nubwo itaruzura ikurura bamukerarugendo bitewe n'uburyo ishushanyije

La Sagrada Familia  mu 1935 

Umwanditsi:Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND