Kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mutarama 2025, ikipe ya Kiyovu Sports yakiriye Rutsiro FC mu mukino w’igikombe cy’Amahoro. Ni umukino waranzwe n’imbaraga nyinshi, aho impande zombi zagerageje gushaka intsinzi ariko zigasoza zinganya igitego 1-1.
Umukino watangiranye imbaraga zidasanzwe ku ruhande rwa Kiyovu Sports, aho yatangiye yataka cyane. Gusa, umuzamu wa Rutsiro FC, Itangishatse Jean Paul, yakoze akazi nk’intwari.
Ku munota wa 23, yakuyemo ishoti rikomeye rya
Nsabimana Denny. Hashize iminota ine, ku munota wa 27, yongeye gukuramo ishoti
rikomeye ryatewe na Mutunzi Darcy wari umaze gucenga ba myugariro ba Rutsiro.
Ku munota wa 37, umuzamu wa Rutsiro yerekanye ko ari mu bihe byiza
cyane ubwo yakuragamo ishoti rya Nsabimana Denny wari umaze gucenga abakinnyi
ba Rutsiro.
N’ubwo igice cya mbere cyaranzwe
n’ibitero byinshi bya Kiyovu Sports, ntibyabujije Rutsiro FC gushaka uburyo bwo
gutsinda. Mambuma Ngunza Thiery yashatse kuroba umuzamu wa Kiyovu, Nzeyurwanda
Djihard, ariko umupira unyura ku ruhande, bityo igice cya mbere kirangira
amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya kabiri cyagarutse Rutsiro FC isatira cyane, maze ku munota wa 46, Jeremy Mbusa afungura amazamu atsinda igitego cya mbere cya Rutsiro FC. Nyuma yo gutsindwa, Kiyovu Sports yahise ishyiramo imbaraga nyinshi, ishaka kwishyura.
Ku munota wa 68, nyuma y’ikosa ryakozwe na Habyarimana Eugene kuri Ishimwe Kevin, Kiyovu yabonye penaliti. Nizeyimana Djuma yayiteye neza atsinda
igitego cyiza.
Mu minota yakurikiyeho, Kiyovu Sports yakomeje gusatira cyane. Ku
munota wa 75, Nsabimana Denny yatsinze igitego ariko abasifuzi banzura ko yari
yaraririye. Umukino warinze urangira amakipe yombi akinganya igitego 1-1.
Imikino y’igikombe cyAmahoro ntabwo yakinwe kuri uyu wa Kane gusa kuko Ku wa Gatatu, itariki 15 Mutarama 2024, habaye indi mikino itandukanye aho AS Kigali FC yatsinzwe 2-3 na Étincelles FC, Musanze FC itsinda 2-0 Muhisimbi FC, AS Muhanga FC itsinda 1-0 Étoiles de l’Est FC, United Stars FC itsindwa 0-4 n’Amagaju FC, Ivoire Olympique FC itsindwa 0-2 n’Intare FC, UR FC itsindwa 2-3 na Nyanza FC, naho Nyabihu FC itsindwa 1-3 na City Boys FC.
Kiyovu Sports yanganyije na Rutsiro FC Igitego 1-1 mu gikombe cy'Amahoro
Abayobozi batandukanye m,u mupira w'amaguru bari bitabirioye umukino wa Kiyovu na Rutsiro
AMAFOTO: Khalikeza - InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO