Kigali

Ishimwe rya Bwiza kuri The Ben na Juno Kizigenza bazamufasha kumurikira Album mu Bubiligi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/01/2025 21:09
0


Umuhanzikazi Bwiza Emerance uzwi nka Bwiza, yatangaje ko yishimiye kuba agiye gutaramana na The Ben na Juno Kizigenza mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya Kabiri yise "25 Shades".



Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, mu kiganiro yagiranye cyatambukaga imbona nkubone ku Ishusho TV.

Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo kwita Album ye '25 Shades" mu rwego rwo kuyihuza n'isabukuru ye y'imyaka 25.

Yavuze ko guhitamo kuyimurikira mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, ahanini byatewe n'uko imyaka ye yose 'ibikorwa bye byarabereye mu Rwanda gusa'.

Avuga ko binyuze mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, kuririmba no mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame, byatumye ahura n'abanyarwanda benshi.

Avuga ko aha ariho yashingiye ahitamo kujya gutaramira mu Bubiligi 'kugirango n'abandi bafana banjye bari hariya dusabane'.

Anavuga ko yashingiye ku kwambutsa urugendo rwe rw'umuziki i mahanga. Uyu mukobwa anavuga ko ageze kuri ibi byose abicyesha cyane cyane abamushyigikiye barimo abafatanyabikorwa.

Bwiza yavuze ko azataramana na The Ben muri iki gitaramo mu Bubiligi, kandi "ni umuhanzi nakuze nkunda, n'uyu munsi nyikunda".

Bwiza yanavuze ko uretse The Ben, azataramana n'abandi bahanzi bazatangazwa mu gihe kiri imbere.

Justin washinze Team Production, yafashije Bwiza gutegura iki gitaramo, yavuze ko bashingiye ku bikorwa by'uyu mukobwa.

Yavuze ko amaze igihe kinini ategura ibitaramo mu Bubiligi kandi 'ibyinshi muri byo byagenze neza'. 

Justin yavuze ko ibiganiro yagiranye na Uhujimfura Claude usanzwe ari umujyanama wa Bwiza, ari byo byagejeje mu kuba baremeje iki gitaramo.

Justin anavuga ko byamusabye kuza mu Rwanda "kugirango nsabe The Ben kuzaza gushyigikira Bwiza muri kiriya gitaramo".

Anavuga ko kuba Bwiza agiye kumurika Album mu 'Bubiligi ari ishema rikomeye kuri twe.'

Bwiza yanavuze ko uretse The Ben, azataramana na Juno Kizigenza muri iki gitaramo.

Mu butumwa The Ben yatanze, yavuze ko yakunze Bwiza kuva ku munsi wa mbere amubona mu ndirimbo ya mbere, byanagejeje mu kuba barakoranye indirimbo 'Best Friend'. Ati "Niyo mpamvu niyemeje kumushyigikira."

Justin washinze Team Production, yashimangiye ko gutumira The Ben muri iki gitaramo bashingiye no ku bushuti asanzwe afitanye na The Ben.

Yavuze ko ageze kuri 80% akora kuri iyi Album, ndetse yakozweho na Prince Kiiiz, Loader, Phantom n'abandi.

Bwiza yavuze kuri Album ye yakunzeho indirimbo ya 'Gospel' yakoranye na Israel Mbonyi ariko kandi "n'izindi ni nziza".

Yanavuze ko kuri Album ye hasohotseho indirimbo zirimo 'Best Friend' yakoranye na The Ben, 'Ogera' yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Ahazaza.


Bwiza yavuze ko ateganya gukorera ibitaramo mu Rwanda nyuma y'uko azaba asoje ibikorwa bye mu Bubiligi 


Bwiza yatangaje ko agiye kumurikira Album mu Bubiligi tariki 8 Werurwe 2025 ashyigikiwe na Team Production 

Bwiza yavuze ko azataramana na The Ben na Juno Kizigenza mu gitaramo cye cya mbere mu Bubiligi 


Justin washinze Team Production (Uri iburyo) yavuze ko bishimiye kuba bagiye gufasha Bwiza kumurikira Album ye mu Bubiligi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND