Tariki 16 Mutarama, ni umunsi wa 16 mu minsi igize umwaka usigaje iminsi 349 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
27 Mbere ya Yezu
Kirisitu: Hatangiye ubutegetsi bwa Auguste muri Roma.
1547: Ivan
IV, umwami w’u Burusiya (Tsar) yarimitswe.
1556: Umutingito
udasanzwe mu Bushinwa no mu mateka y’iki gihugu muri rusange wagize ingaruka ku
bantu bari hagati y’ibihumbi 800 na miliyoni.
1581: Inteko
Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yatoye itegeko ribuza ikurikizwa ry’imyemerere
y’idini Gatolika ry’i Roma.
1778: U
Bufaransa bwemeye ubwigenge bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika.
1920: Ku
nshuro ya mbere mu Bufaransa, mu Mujyi wa Paris hateraniye inama ihuza urugaga
rw’ibihugu binyuranye.
1924: Eleftherios
Venizelos yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bugiriki ku nshuro ya kane.
1939: Mu
ntangiriro y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose, Repubulika ya Irland yatangiye
kugaba ibitero n’ibikorwa byo gusahura u Bwongereza.
1945: Adolf
Hitler ufatwa nk’umunyagitugu wateguye ndetse agashyira mu bikorwa Jenoside
yakorewe Abayahudi yahungiye mu mwobo wabarizwaga munsi y’ubutaka (Führerbunker).
1956: Perezida
wa Misiri Gamal Abdel Nasser yarahiriye kongera gufata Palestine.
1956: Misiri
yabonye ubwigenge.
1966: Johnson
Aguiyi-Ironsi yafashe ubutegetsi muri Nigeria.
1979: Shah
wa Iran ari kumwe n’umuryango we bahunze igihugu berekeza mu Misiri.
1986: Bwa
mbere hateranye inteko y’abakora ndetse bafite ubumenyi bwinshi mu bijyanye na
internet.
1992: Leta
Zunze Ubumwe za Amerika zerekeje muri Iraq, iyi yari intangiriro y’intambara yo
mu Kigobe cya Golf.
2000: Ricardo
Lagos yatorewe kuyobora Chili.
2001: Perezida
wa Congo Kinshasa Laurent-Désire Kabila yivuganwe n’umwe mu bari bashinzwe
kumurinda.
2001: Perezida
wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton yahaye umudali w’icyubahiro
uwigeze kuba Perezida w’icyo gihugu Theodore Roosevelt nk’ikimenyetso
cy’ishimwe ry’uko yitwaye neza mu ntambara yahuje Amerika na Espagne
(Spanish-American War).
2004: Michael
Jackson wari umuhanzi ukomeye mu Njyana ya Pop yafatiwe ibibazo yavugwagaho ko
yafashe ku ngufu umwana muto w’umuhungu icyaha yaje guhanagurwaho n’Urukiko rwa
Santa Maria (Californie).
2005: Umunya-Romanie
w’imyaka 67 yabyaye umwana nyuma yo kuvomwamo intanga zigahura n’iz’umugabo
bigashyirwa mu byuma byabugenewe (fécondation in vitro).
2006: Ellen
Johnson Sirleaf yarahiriye kuba Perezida wa Liberia mushya, aba umugore wa
mbere ku Mugabane wa Afurika utorewe kuba umukuru w’igihugu.
Bimwe mu bihangange
byabonye izuba kuri iyi tariki:
1901: Fulgencio
Batista wabaye Perezida wa Cuba.
1980: Seydou
Keita, umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamenyekanye ku Mugabane wa Afurika
ukomoka muri Mali.
1986: Mason
Gamble, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1988: Nicklas
Bendtner, umukinnyi w’umupira w’amaguru wamenyekaniye cyane mu Ikipe yo mu
Bwongereza ya Arsenal, ubusanzwe akomoka muri Danmark.
1917: Justin
Ahomadegbé wabaye Perezida wa Benin.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1710: Higashiyama,
Umwami w’Abami w’u Buyapani.
1919: Francisco
de Paula Rodrigues Alves, wabaye Perezida wa Brésil.
2001: Laurent-Désiré
Kabila, wabaye Perezida wa Congo akaba na se wa perezida w’iki gihugu Désiré
Kabila.
2004: Kalevi
Sorsa, wabaye Minisitiri w’Intebe muri Finland.
2010: Glen
Bell, umushoramari wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni na we washinze
ikigo cya Taco Bell.
TANGA IGITECYEREZO