Amad Diallo yatsinze ibitego bitatu afasha Manchester United gutsinda Southampton 3-1 maze intsinzi zari zararumye mu ikipe zongera kurumbuka.
Ku kibuga cya Old Trafford,
Manchester United yari yakiriye Southampton mu mukino w’umunsi wa 21 wa English
Premier League. Uyu mukino wari ukomeye, watangiye nabi ku ruhande rwa
Manchester United, kuko ku munota wa 43, Manuel Ugarte yitsinze igitego, bituma
igice cya mbere kirangira Southampton iyoboye umukino ku gitego 1-0 bwa man
United.
Igice cya kabiri cyatangiranye
impinduka ku ruhande rwa Manchester United, aho umutoza Ruben Amorim yakoze
impinduka agamije kongera ingufu mu kibuga. Kobbie Mainoo, Rasmus Højlund, na
Manuel Ugarte basimbuwe na Antony, Jossua Zirkee, na Toby Collyer.
Nubwo aba bakinnyi bashya bagerageje
guhindura isura y’umukino, Manchester United yakomeje guhiga igitego ariko biranga.
Umutoza Ruben Amorim yongeye gusimbuza akura mu kibuga Noussair Mazraoui na
Leny Yoro, abasimbuza Christian Eriksen na Harry Maguire.
Ku munota wa 82, Manchester United
yabonye igitego cy’ishyura gitsinzwe na Amad Diallo ku mupira mwiza yanyujije
mu biganza bya Aaron Ramsdale wari mu izamu rya Southampton. Ntibyahereye aho,
kuko ku munota wa 90, Amad Diallo yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku mupira
watanzwe na Christian Eriksen. Iyi kipe y’i Manchester yasoje umukino neza,
ubwo Amad Diallo yatsindaga igitego cya gatatu ku munota wa 90+4, ahamya
intsinzi ya Manchester United ku bitego 3-1.
Gutsinda uyu mukino byatumye
Manchester United igira amanota 24, ikomeza kuba ku mwanya wa 14 muri
shampiyona. Southampton, nayo ikomeje kugorwa no kubona amanota mu mikino y’iyi
shampiyona ni iyanyuma ku rutonde rwa English Premier League.
Mu wundi mukino wabaye kuri uyu
munsi, Brighton & Hove Albion yatsinze Ipswich Town ibitego 2-0, ikomeza
kwerekana ko iri mu makipe akomeye muri shampiyona y’uyu mwaka.
Amad Diallo yabaye intwari ya Man United ayifasha gutsinda Southampton
Cyera kabaye Man United yongeye kubona Intsinzi
Ibyishyimo byatangiye kugaruka mu mujyi wa manchester
TANGA IGITECYEREZO