Kigali

AMAFOTO yo gusezerana mu mategeko kwa Vestine n'umunya-Burkina Faso

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/01/2025 21:28
0


Umuririmbyi Ishimwe Vestine uririmbana n'umuvandimwe we Kamikazi Dorcas, yashyize hanze amafoto agaragaza ibihe byaranze isezerano rye imbere y'imbere y'amategeko na Ouedraogo Idrissa.



Uyu mukobwa  yasezeranye imbere y'amategeko na  Idrissa, ahagana Saa Kumi zo ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya.

Gusezerana kwe byari byagizwe ibanga rikomeye, kugeza ubwo ubuyobozi hasohotse icyemezo kigaragaza ko Ishimwe Vestine yasezeranye mu mategeko.

Ishimwe Vestine asanzwe akora umuziki ari kumwe n’umuvandimwe we Kamikazi Dorcas. Ni abakobwa bigaragaje kuva mu myaka itatu ishize bari mu muziki. Ubibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Ihema', 'Simpagarara', 'Adonai' n'izindi.

Ishimwe Vestine akaba afite imyaka 22 y'amavuko mu gihe umugabo we afite 36.


Ishimwe Vestine na Idrissa ubwo bari mu Murenge wa Kinyinya bitegura gusezerana imbere y'amategeko

Idrissa yahamije isezerano rye n'umukunzi we Ishimwe Vestine 


Ishimwe Vestine yamamaye cyane ari kumwe n'umuvandimwe we Dorcas Kamikazi baririmbana  

Abasesenguzi muri Muzika, bavuga ko bigoye kuba itsinda rya Vestine na Dorcas ryakomeza


Idrissa ni umunya-Burkina Faso ufite imyaka 36, Ni mu gihe Vestine afite imyaka 22 y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND