Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki ya 23 Ukuboza ni umunsi wa 357 w’umwaka usigaje umunani ngo ugere ku musozo.
Bimwe
mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1588: Umwami
Henri I wa Guise yarishwe.
1865: U
Bufaransa, u Butaliyani, u Bubiligi n’u Busuwisi byashinze Ihuriro rihuriye ku
ifaranga rimwe ry’ibihugu byakoreshaga Ikilatini.
1909: Albert
I yabaye Umwami w’u Bubiligi.
1953: René
Coty yatorewe kuyobora u Bufaransa.
1970: Igihugu cya
Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo cyabaye igihugu gitegekwa n’ishyaka
rimwe rya Mobutu Sese Seko.
20-23 Ukuboza 1985: Kongere
ya MRND yakiriye ubwegure bwa Musenyeri wa Kigali, Vincent Nsengiyumva mu
buyobozi bukuru bw’ishyaka.
1986: Indege
yitwa Rutan Voyager yabaye iya mbere yazengurutse Isi idakoresheje amabababa mu
gihe cy’iminsi icyenda.
1990: Mu gihugu cya
Slovenia habaye amatora ya kamarampaka yo kwemeza niba iki gihugu kizigenga
kuri Yugoslavia, maze icyemezo cy’ubwigenge gitorwa n’abagera kuri 88.5%.
Bimwe mu bihangange
byabonye izuba kuri iyi tariki:
1777: Alexandre
I, Umwami w’u Burusiya.
1862: Henri
Pirenne, umuhanga mu mateka ukomoka mu Bubiligi.
1925: Pierre
Bérégovoy, Umunyepolitiki wo mu Bufaransa.
1933: Akihito,
Umwami w’Abami w’u Buyapani.
Bimwe mu bihangange byitabye
Imana kuri iyi tariki:
679: Dagobert
II, Umwami wa Australie.
2004: P.V.
Narasimha Rao, wabaye Perezida w’u Buhinde.
TANGA IGITECYEREZO