Kigali

Uganda: Inka yabyaye umutavu ufite imitwe ibiri, amatwi ane n'amaso ane

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/12/2024 8:13
0


Tariki ya 22 Ukuboza 2024, ahagana Saa Sita z’amanywa,abatuye mu Karere ka Paiula, mu gace ka Tokoto ho mu gihugu cya Uganda, baguye mu kantu nyuma yo kubona inka yabyaye umutavu ufite imitwe ibiri, amatwi ane n’amaso ane.



Iyi nkuru idasanzwe yatumye abaturage benshi baturuka imihanda yose bajya kureba iyo nka itangaje itarigeze ibaho mu mateka, bashaka gusobanukirwa neza ibyabaye. Uyu mutavu kandi ntiwashoboye gukomeza kubaho igihe kirekire, wahise upfa.

Balex Okello, umujyanama w’akarere ka Paiula, yavuze ko byagoranye cyane kugira ngo uyu mutavu ubashe kuvuka, bityo abaturage bafashije mu kubyaza iyi nka.Ati"Abantu bose baguye mu kantu nyuma yo kumva iyi nkuru.Ntakindi kintu kimeze uku cyari cyarigeze kibaho hano muri aka gace".

Lawrence Kwoyelo, nyiri iyo nka, yavuze ko mbere yo kubyara, iyo nka yari yagaragaje ibimenyetso bidasanzwe. Yavuze ko yabaye yatakaje ibiro, ndetse n’ibara ryayo rirahinduka. Ibyo byatumye ubwoba bwiyongera cyane cyane nyuma y’uko ibyaye umutavu ufite imitwe ibiri, bamwe bakavuga ko ari amarozi.

Dr. Boniface Olara, umuganga w'amatungo, yababwiye ko ibyo ari ikibazo cya siyansi cyatewe n'uko uturemangingo twa nyina w'inka tutabashije kugabanyuka neza mu gihe cy'ibyara. Yashimangiye ko atari ikintu gifitanye isano n’imyizerere, amarozi cyangwa umuvumo, yabwiye abaturage ko batagomba kugira ubwoba.

Dr. Olara yagize ati "Nta kintu cy’amarozi cyangwa imyemerere ya kera kiri hano. Ibi ni ikibazo cy’ibinyabuzima gusa".

Nubwo ubushakashatsi butandukanye bwasobanuye impamvu yabyo, bamwe mu baturage bakomeje kugira impungenge batinya ko yaba ari amarozi cyangwa imyuka mibi. Icyakora, inka yari yabyaye yakomeje kubaho, ibintu byatumye ubwoba bugabanuka mu baturage nk'uko bigarukwaho n'ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu.

 

Umwanditsi: KUBWIMANA Solange

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick mutesa3 hours ago
    Isi igeze mubihe byanyuma



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND