Kigali

Adrien yahinduruwe inshingano muri Rayon Sports ,hanatorwa abayobozi b'abafana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/12/2024 21:36
0


Adrien Nkubana wari umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) muri Rayon Sports yahinduriwe inshingano agirwa ushinzwe ikoranabuhanga ryo kwandikisha abakinnyi (Transfer Matching System Manager) bijyana n'umushahara yahembwaga ndetse hanatorwa abayobozi b'abafana.



Ibi byabaye kuri iki iki Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024, bibera mu nama yahuje abayobozi ba Rayon Sports imbere n'abayobora abafana (Fans Club).

Muri iyi nama Perezida w'iyi kipe, Twagirayezu Thaddée yatangaje ko Adrien Nkubana ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) muri Rayon Sports yahinduriwe inshingano agirwa ushinzwe ikoranabuhanga ryo kwandikisha abakinnyi (Transfer Matching System Manager).

Guhindurirwa inshingano ntabwo byasize n'amafaranga yahembwaga aho yavuye ku bihumbi 700 Frw akaba yagiye ku bihumbi 300 Frw nk'uko amakuru InyaRwanda yamenye abivuga.

Muri iyi nama yahuje abayobozi ba Rayon Sports n'abafana kandi hanatowe abayobozi b'abafana muri rusange aho Claude Muhawenimana wari usanzwe ari Perezida yongeye gutorerwa uyu mwanya naho Mike Runigababisha atorerwa kuba Visi Perezida.

Hashyizweho Komite y’ihuriro rya ‘Fan Clubs’,Norbert Uwiragiye agirwa Perezida,Abdul Karim Munyabugingo aba Visi Perezida,Joselyn Rugema aba Umunyamabanga naho Me Jean Bosco Nubumwe na Egide Minega baba Abajyanama.

Hanatowe Komite y’abashinzwe ubukangurambaga bwo kugura imigabane mu kigo cy’ubucuruzi Rayon Sports LTD cyamaze kwandikishwa muri RDB nk’uko byatangajwe na Perezida Thadée Twagirayezu ndetse kugura imigabane bikaba biratangira vuba.

Iyi komite iyobowe na Freddy Muhirwa aho yungirijwe na Jean Marie Vianney Furaha,Paul Ndosimana akaba Umunyamabanga mu gihe Bonaventure Muzatsinda na Jean Pierre Sagahutu ari abajyanama.

Hashyizweho kandi Komisiyo ishinzwe gushakira Rayon Sports imishinga ibyara inyungu no gutegura ibikorwa bitandukanye aho Perezida yabaye Claude Mushimire,Visi Perezida aba Vivens Kabagema, Umunyamabanga aba Kelly Abraham naho abajyanama baba Peter Mpirima na Dr Wilton Ndayisenga.

Adrien Nkubana wahinduriwe inshingano muri Rayon Sports 

Muhawenimana Claude wongeye gutorerwa kuba Perezida w'abafana ba Rayon Sports 

Mike Runigababisha niwe Visi Perezida w'abafana ba Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND