Inkuru dukesha ikinyamakuru People Daily Digital ivuga ko mu itangazo ryasohotse ku wa 22 Ukuboza 2024, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubushinjacyaha (DCI) cyatangaje ko umukobwa w’imyaka 16 yitabye Imana azize kuva cyane nyuma yo guterwa icyuma na mubyara we w’imyaka 17 mu gihe bari bari kurwana.
Impaka hagati y’ababyara babiri b’abana zateje amahano
akomeye birangira umwe muri bo yitabye Imana, nyuma yo guterwa icyuma mu nda na
mubyara we, nk'uko amakuru yatanzwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Narok ejo hashize
abitangaza."
Uwo mukobwa w’imyaka 16 witabye Imana, wari utuye muri Fanaka
mu karere ka Narok mu gihugu cya Kenya, yitabye Imana azize kuva cyane biturutse ku kuba yari
yatewe icyuma na mubyara we nawe w’umukobwa w’imyaka 17 nyuma y’impaka zikomeye
bari bagiranye.
Nk’uko DCI ibivuga, abaturanyi bahise bihutira guhosha iyo
ntambara, ariko bahageze batinze kuko yitabye Imana akigezwa mu bitaro bya Narok.
Umukobwa ukurikiranyweho ubu bwicanyi yashyizwe mu kigo
ngororamuco mu gihe hategerejwe ko aburanishwa kuri wa Mbere, tariki ya 23
Ukuboza, naho polisi ikaba ikomeje iperereza ku mpamvu yateye iyo ntambara yaje
kuvamo urupfu rutunguranye.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO