Kigali

Omah Lay ategerejwe muri Ghana mu gitaramo cyo gusoza umwaka

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/12/2024 22:14
0


Umuhanzi Omah Lay wo muri Nigeria agiye kwitabira igitaramo muri Accra muri Ghana cyiswe "Culture Beach Jam".



Omah Lay ukunzwe cyane muri Nigeria no ku isi muri rusange agiye kwitabira igitaramo cyiswe "Culture Beach Jam" kizabera muri Ghana ahasanzwe habera ibirori hazwi nka "The polo beach club" mu mpera z'umwaka tariki 28-29 Ukuboza 2024.

Ku munsi wa mbere wa Culture Beach ubwo ni kuwa 28 Ukuboza, abakunzi b'umuziki n'umuco bazitabira ibirori bidasanzwe bazasusurutswa n'abahanzi b'ibyamamare nka King Promise, Shallipopi, Joe B, Sabrina ndetse na DJ Tunez, bari gutegura umuziki mwiza mu rwego rwo guha abitabiriye ibyishimo bidasanzwe.

Kuri uwo munsi hari n'abavanga umuziki bazafasha aba bahanzi gususurutsa abazitabira ku buryo budasanzwe harimo AD DJ, DJ Shagy na DJ Mish, bazatanga ibihangano bizajya bisusurutsa abazitabira igitaramo kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo.

Ku munsi wa kabiri, ibirori bizakomereza ku bahanzi b'indashyikirwa nka Omah Lay, Midi, Oliveihebyoy na Ahaihe Jay. Aba bahanzi bazagaragaza impano zabo mu buryo bwo gukurura abitabiriye.

Hari kandi abavanga umuziki bashinzwe gutuma ibirori biba ibidasanzwe ku munsi wa kabiri, barimo DJ Lafi, Akio, Fly Gerian na eFF the DJ, ni bo bazaba bari kuvanga umuziki mu buryo bwo gushimisha abantu no kubaha ibyishimo.

Ibi birori bizaba birimo abashyushyarugamba b'inzobere harimo Kojo, Manuel, Michael Nichols, Ccra Mayor na Princess AJ. Aba MC bazaba bashinzwe guhuza ibikorwa by'umunsi no gususurutsa abantu bose.

Culture Beach ni igikorwa cyuzuyemo ibyishimo, umuziki n'umuco. Abafana b'aba bahanzi bazabona umwanya wo gutembera isi y'umuziki itandukanye, cyane ko uretse abahanzi bo muri Nigeria hazaba hari n'abasanzwe muri iki gihugu cya Ghana.

King Promise ni umwe mu bazaririmba muri ibi bitaramo

Omah Lay agiye gutaramira muri Ghana

Umwanditsi: NKUSI Germain 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND