Inkuru dukesha ikinyamakuru The Guardian ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 38, arashinjwa icyaha cyo kwica w’umwarimukazi w'imyaka 42 wabonetse afite ibikomere bigaragaza ko yatewe ibyuma.Uyu mugore yasanzwe mu gace ka Darshalton muri London y’Amajyepfo.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Guardian, uyu mugore yabonetse ahagana mu masaha ya saa 10:30 za mu gitondo ku wa Kane, mu gace ka Carshalton, hafi y’inzu iri ku muhanda wa Nutfield Close.
James Madden, umugabo w’imyaka 38, wari asanzwe aziranye na Gemma Devonish, yafashwe mu masaha y’igitondo cyo ku wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, mbere y’uko ashinjwa icyaha cyo kwica uwo mugore ku wa Gatandatu. James Madden, azagezwa imbere y’urukiko rwa Croydon ejo ku wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024.
Gemma Devonish yari umwarimu mu ishuri rya Rosebery riri mu mujyi wa Epsom, mu ntara ya Surrey.
Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rw’ishuri
ry’abakobwa rya Rosebery bwavuze ko umuryango we wose uhangayikishijwe cyane n’urupfu rwe, rwabaye ku buryo
butunguranye. Ibi babitangaje muri aya magambo: “Ibitekerezo byacu biri ku
babyeyi ba Gemma, mushiki we n’umuryango wose hamwe n’inshuti zose muri ibi
bihe by’agahinda.”
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO