Ikigo cy'Amerika gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (FDA) cyemeje Zepbound (tirzepatide) mu kuvura indwara ya Apneya (OSA) ku bantu bafite umubyibuho ukabije, uyu muti ukaba uzafasha hamwe no kurya ibiribwa bikungahaye kuri Calories nke no gukora imyitozo ngororamubiri.
Apneya ibaho iyo inzira y’ubuhumekero y’umuntu yifunze, bigateza guhagarara k’umwuka mu gihe cyo kuryama. Nubwo apneya ishobora kugira ingaruka ku muntu wese, ikunze kuboneka cyane ku bantu bafite ibiro byinshi cyangwa umubyibuho ukabije.
Zepbound ibasha gukangura imisemburo ituruka mu mara (glucagon-like peptide-1 (GLP-1) na glucose-dependent insulinotropic polypeptide (GIP)) bigabanya apeti (appetite) no kurya cyane, bigafasha mu kugabya ibiro, ubushakashatsi bwerekanye ko Zepbound ifasha no mu gukemura ikibazo cya apneya (OSA).
Icyemezo cy’uko Zepbound ivura OSA cyane cyane ku bantu bafite umubyibuho ukabije gikubiye mu bushakashatsi bubiri bwa randomized, double-blind, placebo-controlled bwakorewe ku bantu 469 batari bafite diyabete ya type 2.
Ubushakashatsi bumwe bwari bwatumiye bwakoreshaga uburyo bwo gutanga umwuka (PAP), bwifashishwaga mu kuvura OSA, naho ubundi bushakashatsi bwarimo abantu batashoboraga cyangwa batifuzaga gukoresha PAP nk'uko tubicyesha CNN.
Mu bushakashatsi bwombi, abitabiriye bahawe Zepbound cyangwa placebo ku kigero cya 10 cyangwa 15 milligrams buri cyumweru mu gihe cy’amezi 52. Igipimo cy'ingenzi cy’ubushobozi bw’imiti cyagaragajwe n’impinduka zabayeho ugereranyije n’ikigereranyo cy’uburyo umwuka uhagarara (AHI), ari ikigereranyo cy'ukuntu umuntu ahagarika umwuka (apnea) cyangwa akoresheje umwuka uza buhoro (hypopnea) mu gihe cyo kuryama.
Nyuma y’amezi 52 y’ubuvuzi muri ubu bushakashatsi bwombi, abitabiriye bakoresheje Zepbound babonye impinduka zigaragara kandi zifatika mu kugabanya igihe cyo guhagarara kw’umwuka, ugereranyije n’abahawe placebo, ndetse abakoresheje Zepbound benshi babashije gukira OSA ntoya hamwe n’ukugabanuka kw’ibimenyetso, ugereranyije n’abahawe placebo.
Abakoresheje Zepbound bagize igabanuka rikomeye ry’ibiro, ugereranyije n’abahawe placebo mu gihe cy’amezi 52. Zepbound ishobora gutera ingaruka nk’ibicurane, kuruka, kuribwa mu gifu, gucika intege, kugira umunaniro, guhumeka insigane, gutakaza umusatsi ndetse no kugira ikibazo cya gastroesophageal reflux disease (GERD).
Zepbound ishobora kandi gutera ibyago by’umwijima (pancreatitis), ibibazo by’umugongo, ibibazo byo, kurwara amaso, kwiyongera kw’indwara ya retinopathy, hamwe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, kimwe n’ibitekerezo byo gushaka kwiyahura.
Abantu bakwiye kuganira n’abaganga babo niba bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi bw’umwijima cyangwa ibibazo by’amenyo. Abaganga bakwiye kugenzura abarwayi bafite indwara z’umwijima, indwara ya retinopathy, ndetse n’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ikigo cy’Amerika gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (FDA) ni urwego
ruri mu Kigo cy’Amerika gishinzwe Ubuzima, gifite inshingano zo kurinda ubuzima
bw’abaturage mu byerekeye umutekano, imikorere n’ubushobozi bw’imiti, inkingo
n’ibindi bicuruzwa byo mu bwoko bw’ubuzima bw’abantu n'amatungo, ndetse
n’ibikoresho by’ubuvuzi. Iki kigo kinashinzwe umutekano w’ibiribwa, ibirungo, hamwe
no kugenzura ibicuruzwa nk’itabi.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO