Beterave (beetroot) ni uruboga rwizewe mu kuzamura ubuzima bw’umuntu bitewe n’intungamubiri nyinshi zayo. Abashakashatsi mu by’imirire n’ubuzima bemeza ko beterave ifite akamaro kanini mu kurwanya indwara no kunoza imikorere y’umubiri.
Akamaro ka Betarave utari uzi:
Guhangana n’umuvuduko w’amaraso
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubuzima ku Mutima (American Heart Association, 2013) bwerekanye ko nitrate iri muri beterave igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso. Iyo nitrate ihindurwamo nitric oxide mu mubiri, yongera ubugari bw’imiyoboro y’amaraso, bikagabanya umuvuduko w’amaraso kandi bigafasha umutima gukora neza.
Kongera ingufu n’imikorere ya siporo
Dr. Andrew Jones, umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Exeter, yerekanye ko kunywa umutobe wa beterave mbere yo gukora siporo byongera imikorere y’umubiri. Nitrate ifasha kongera ogisijeni mu maraso, bityo imikaya ikabona ingufu zihagije, bikongera umuvuduko n’imbaraga mu bikorwa by’imbaraga.
Kurwanya kanseri
Betalains, ikinyabutabire gihabwa beterave amabara yayo atukura, cyagaragajwe n’ubushakashatsi bwa Dr. Clifford Felder wo muri Memorial Sloan Kettering Cancer Center nk’irwanya uburozi butera kanseri. Cyane cyane, beterave ifite ubushobozi bwo kurwanya kanseri ya colon n’iy’amara magufi.
Kuzamura ubudahangarwa
Ubushakashatsi bwakozwe na National Institutes of Health (NIH) bwerekanye ko vitamini C na antioxidants biri muri beterave bifasha umubiri guhangana n’uburozi buturuka mu mwuka wanduye, imirire mibi, n’indwara ziterwa na mikorobe.
Kongera amaraso meza
Nk’uko ubushakashatsi bwa Dr. James Carter bubigaragaza, fer iri muri beterave ni ingenzi mu kongera hemoglobin no kurwanya anemia. Ibi ni ingenzi cyane cyane ku bagore bafite amaraso make n’abana bakiri bato.
Abashakashatsi nka Dr. Andrew Jones na Clifford Felder bahamya ko beterave ari uruboga rw’agaciro gakomeye mu gufasha ubuzima bw’umutima, ubwonko, no mu kurwanya indwara z’ibyorezo.
Gukoresha beterave mu mafunguro yacu ya buri munsi, yaba mu saladi, umutobe, cyangwa itetswe, ni bumwe mu buryo bwiza bwo kugira ubuzima bwiza kandi burambye.
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
TANGA IGITECYEREZO