Tariki 20 Ukuboza 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rwatsinze burundu Icyorezo cya Marburg nyuma y’amezi atatu yo guhangana na cyo binyuze mu kubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima, yagaragaje amasomo Igihugu cyakuye mu rugamba rwo guhangana na Virusi ya Marburg arimo kuzirikana ko buri gihe icyorezo kidaturuka hanze y’Igihugu cyangwa mu bice by’icyaro, ahubwo ko gishobora no guturuka mu mijyi, no mu bitaro bikuru.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr
Sabin Nsanzimana yagize ati: “Ubundi mu byorezo byabanje ku mugabane wa
Afurika, cyaheraga mu cyaro ahantu kure y’Umujyi. Ubu, iki cyahereye ahangaha
mu Mujyi noneho mu bitaro bikuru. Mbere kurwanya ibyorezo nk’ibyo kwari
ugushyira mu kato aho hantu kugira ngo mu mijyi hatageramo icyorezo, kuko
cyageze mu mujyi kugihagarika biragorana cyane. Ubu rero twe byabaye ko noneho
gihereye mu mujyi, tukarinda ko gikwira ahandi.
Kubaka ubushobozi bwo
kumenya icyorezo no kukivura aho cyaturuka hose, atari ugukora nk’aho
cyazaturuka ahantu kure y’imijyi. Ni nayo mpamvu byari bigoye byasabye n’imbaraga
nyinshi kugira ngo gihagarare.”
Isomo rya kabiri u Rwanda
rwize ni ugukoresha ubuhanga n'ubushakashatsi ku miti, inkingo n'ibindi
bikoresho by'ubuvuzi mu gihe gito.
Minisitiri Dr Nsanzimana
yagaragaje ko irindi somo ari ugukurikirana no kumenya aho uducurama tuba,
hirindwa ko twazongera kuba intandaro y'icyorezo.
Ati: “Uducurama nitwo iyi
virusi ikomokaho. Ndetse na virusi mugenzi w’iyi yitwa Ebola, nayo tubana na
yo. Hari n’izindi uducurama tubana na zo Corona Virus n’izindi. Kumenya aho turi,
kudukurikirana, ariko atari ukuduhohotera ngo utwice kuko dufitiye akamaro
ubuzima bwacu […] Rero kumenya uducurama aho turi tukirinda kubana natwo, ni
ikintu gikomeye cyane. Ntabwo tuba mu Rwanda gusa tuba mu bihugu byose. Ariko iyo
abantu batangiye kwegerana natwo cyane niho hava icyorezo.
Agaruka ku isomo rya
nyuma mu y’ingenzi u Rwanda rwize rijyanye n’ubufatanye bw’inzego zose mu
guhangana n’ibyorezo, Minisitiri Dr Nsanzimana yagize ati: “Iyo hataba
ubufatanye bw’inzego zose, ni inde ufite urukingo? Ni inde ufite umuti? Ni inde
wadusha? Amakuru twayatanga gute? Ndetse natwe ubwacu, ibyo twanyuzemo mu
byorezo byabanje nabyo byari isomo.”
Minisitiri Dr Nsanzimana
yavuze ko mu rugamba rwo guhangana n’Icyorezo cya Marburg hakozwe ibintu bitatu
by’ingenzi. Birimo gukumira ko abacyanduye kitabahitana, aho abahitanywe nacyo
mu Rwanda ari 22%.
Ikindi kwari ukugihagarika
vuba kitarakwira ku bantu benshi, naho icya gatatu byari ukumenya aho icyorezo
cyavuye, aho byaje gutahurwa ko cyakomotse ku murwanyi wa mbere wakoraga mu
kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.
Tariki 27 Nzeri 2024, ni
bwo Minisiteri y'Ubuzima yatangaje bwa mbere ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi
bake barwaye iyi ndwara y'umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Kuva icyo gihe, inzego
zishinzwe ubuzima mu Gihugu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima,
OMS, n’abandi bafatanyabikorwa bahise batangira urugamba rwo guhashya iki
cyorezo.
U Rwanda rutsinze iki
cyorezo nyuma yo gutwara ubuzima bw’abagera kuri 15 biganjemo abakoraga mu
nzego z’ubuvuzi, mu gihe abagera kuri 66 ari bo bemejwe ko bayanduye, muri bo
51 bagakira.
Iri tangazo kandi ryagiye
hanze, nyuma y'iminsi 42 nta murwayi mushya wa Marburg ugaragara.
TANGA IGITECYEREZO