Rutahizamu wa Rutsiro FC Habimana Yves niwe mukinnyi ufite ibitego byinshi kugeza ubu muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda ibitego bitatu ingunga ubwo Rutsiro Fc yihanangirizaga Mukura VS.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru Tariki 24 Ugushyingo 2024, shampiyona y’u Rwanda, Rwamda Premier League yakomezaga ku munsi wa 10 wa shampiyona, ikipe ya Mukura ntabwo byayigendekeye neza kuko yatsinzwe ibitego bitatu ku busa, itsindwa na Rutsiro FC.
Ibitego
bitatu byose bya Rutsiro FC byatsinzwe na rutahizamu Yves Habimana, akaba
yahise aba umukinnyi ufite ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda , aho
amaze kugira ibitego bitanu, akaba abirusha Fall Ngagne wa Rayon Sports ufite
ibitego bine.
Nyuma yo
gutsinda ibitego bitatu mu mukino wa Mukura VS, Yves Habimana yashimangiye ko
amahirwe yo gusoza shampiyona ariwe ufite ibitego byinsi ari mu biganza bye,
ndetse akaba abona azabigeraho ku bufatanye bwa bagenzi be bakinana muri
Rutsiro FC, akaba kandi afite inzozi zo kuzahamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Habimana
Yves yagize ati: “ Tukigera mu mukino nabonye ubwugarizi bwabo bwose mbuzi,
kandi nzi neza ko ari bantu basanzwe. Nahise mbona byanze bikunze nza
kubatsinda ibitego, kandi niko byagenze, icya mbere cyagiyemo, icya kabiri
kijyamo, n’icya gatatu kujyamo.
Intego
mfite ubu ngubu ni ukuguma gukora cyane kuko mfite amahirwe yo gusoza mfite
ibitego byinshi, ngomba gukora cyane kuko dufite ikipe nziza, kandi ngomba no
gukora cyane ngo mbe nanabona amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya
CHAN.
Ikipe tugomba gukurikizaho ni Kiyovu kandi igomba kuza izi ko ibintu bikomeye. Twe turi ikipe ikomeye, turi ikipe idahangarwa, dufite abakinnyi beza,abatoza beza.
Ikintu nabwira Kiyovu ni uko ariya manota atatu ari ayacu kandi nabo barabizi,
ni ukuza baje kwikinira gusa, kandi nzaba meze nabi kuko gahunda ni ugukomeza
gukora cyane nkaguma kongera ibitego byange''.
Ibitego
bitatu Yves Habimana yatsinze ikipe ya Mukura VS, byatumye ikipe ya Rutsiro
iguma kuza imbere y’amakipe akomeye ku rutonde rwa shampiyona aho ari iya
munani n’amanota 12. Umukino uzakurikiraho, Rutsiro FC izakira Kiyovu Sports i Rubavu.
Yves Habimana yatsinze ibitego bitatu ingunga ubwo Rutsiro yihanangirizaga ikipe ya Mukura VS
TANGA IGITECYEREZO