Umukino w'ikirarane cyo ku munsi wa Gatatu wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC, ugiye gukinwa nyuma y'uko wari umaze igihe usubikwa.
Nk'uko amakuru abivuga, uyu mukino uzakinwa tariki ya 7 z'ukwezi gutaha kwa 12 Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba muri Stade Amahoro.
Uyu mukino Rayon Sports izaba yakiriyemo mukeba wayo w'ibihe byose ugiye gukinwa nyuma y'uko wari warasubitswe inshuro 2. Ku ikubitiro wari gukinwa tariki ya 14 Nzeri 2024 ariko uhurirana n’uko APR FC yari ihafite umukino ubanza wa CAF Champions League, byarangiye isezereye Azam FC mu ijonjora rya mbere iyitsinze ibitego 2-0, ikomeza ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.
Rwanda Premier League yaje gutangaza ko uyu mukino uzakinwa tariki ya 19 Ukwakira 2024, bihita byamaganirwa kure na APR FC yavugaga ko nta mpamvu ifatika yabanza gukina ikirarane cy’umunsi wa Gatatu kandi ifite ibindi birarane bibiri, mu gihe kuri uwo munsi yari inahafite umukino wa Gasogi United w’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.
Byaje kurangira n’ubundi iyi mikino isubitswe, aho Ferwafa na Rwanda Premier League batangaje ko ari ukubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu yiteguraga guhura na Djibouti mu majonjora ya CHAN mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro tariki 27 Ukwakira 2024.
Rayon Sports igiye gukina uyu mukino iri mu bihe byiza aho kuri ubu ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 23 nyuma y'uko imaze imikino 7 itsinda yikurikiranya.
Ni mu gihe APR FC yo imaze iminsi itanezeza abafana bayo dore ko ubu ifite amanota 11 mu mikino 6 imaze gukina.
Umukino wa Rayon Sports na APR FC uzakinwa tariki ya 7 z'ukwezi gutaha kwa 12
TANGA IGITECYEREZO