Umunyarwenya akaba n'icyamamare kuri Televiziyo muri Amerika, Steve Harvey, uzwi cyane mu kiganiro 'Family Feud', yahamagariye amahanga gushishikarira kumenya ukuri kw’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994.
Nyuma yo gusura Urwibutso
rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, Steve Harvey yageneye ubutumwa
bwihariye Isi yose muri rusange, ashishikariza amahanga gukangukira kumenya
ukuri, ahishura ko nubwo i Hollywood badashishikariye kumenya ukuri we yari afite
amatsiko menshi yo gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yagize ati: "Ku
batuye Isi, ntekereza ko bakeneye kumenya ukuri kwa nyako kandi ntekereza ko
ukuri gukwiye gutangazwa. Ndabizi Hollywood ntishishikajwe no kumenya ukuri
ariko njye maze igihe nshishikajwe na ko."
Steve yakomeje avuga ko
mbere atumvaga uburemere bw'ibyabaye mu Rwanda, ati: "Abantu miliyoni mu
minsi 100. Biteye ubwoba kandi byabaye mu gihe gito. Kandi iyo utababariye,
ntushobora gutera imbere. Kubabarira ntabwo akenshi bireba uwakoze icyaha,
ahubwo nawe birakureba kugira ngo ubashe gukomeza ubuzima."
Uyu munyarwenya yavuze ko yishimiye u Rwanda n'abarutuye kandi abantu akaba ariwo mutungo wa mbere w'Igihugu. Yongeyeho ko icyo azashobora gukora cyose azagikora ku bw'u Rwanda.
Uyu munyarwenya uri mu
bakomeye i Hollywood, yari aherutse kwerekana ko yanyuzwe no guhura na Perezida
Kagame aho yagize ati: ''Twanyuzwe no guhura na Nyiricyubahiro akaba
n'umuvandimwe wanjye, Perezida Paul Kagame. Nigiye ku mbaraga ze no kwicisha bugufi
kwe.”
Yongeyeho ati: ''Ni
ubuhamya bwerekana ubudaherwanwa bw'u Rwanda no kubabarirana''.
Ibi yabivuze nyuma y'uko ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, Steve Harvey yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa
Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yigishijwe amateka ya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Incamake kuri Steve
Harvey uherutse gusura u Rwanda:
Perezida Kagame na Steve
Harvey baganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye n’imikoranire n’ishoramari
ryashoboka mu ngeri zitandukanye zirimo no gutegura ibikorwa bitandukanye
birimo n’iby’imyidagaduro.
Steve Harvey yageze mu
Mujyi wa Kigali ku wa 18 Ugushyingo 2024. Muri gahunda ze yasuye Urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, anunamira inzirakarengane za Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.
Broderick Steven
Harvey wamamaye mu mazina ya Steve Harvey, yabonye izuba ku wa 17 Mutarama
1957. Yavukiye mu Mujyi wa Welch muri Leta ya West Virginia.
Steve
Harvey yakuriye mu Mujyi wa Cleveland. Yize muri Kaminuza ya Kent State
University ariko ntiyasoza amasomo ye.
Mu kubyiruka kwe, Steve
Harvey yagerageje gukora imirimo itandukanye ariko ahirwa cyane n’ijyanye
n’ubucuruzi.
Mu 1985 ubwo yakoraga mu
bijyanye n’ubwishingizi, yegukanye irushanwa ry’urwenya ry’abatarabigize
umwuga, kuva ubwo ahitamo gutangira urugendo nk’umunyarwenya.
Mu gutangira urugendo rwe rwo gusetsa yifashishaga inkuru zerekeye ubuzima bwe ndetse agwiza igikundiro cyatumye yifashishwa cyane mu tubari n’utubyiniro.
Mu
1990, Steve Harvey yarushijeho kwamamara ndetse anagaragara kuri
televiziyo mu ruhererekane rw’imikino irimo 1990 Johnnie Walker National Comedy
Search na Def Comedy Jam mu 1993.
Ubwamamare bwe
bwatumbagiye ahanini bishingiye ku mpano ye yo gusetsa ndetse no gutanga inama
zijyanye n’urukundo.
Mu rugendo rwe, Harvey
yakomeje gukuza impano ye y’urwenya ndetse asohora album yise “Steve Harvey
Live—Down South Somewhere mu 1997.
Ahagana mu 1990, Harvey
yatumiwe mu bitaramo birimo “Kings of Comedy tour” hamwe na Cedric the
Entertainer, D.L. Hughley na Bernie Mac. Ibyo yakinnyemo byifashishijwe muri
filime zitandukanye zirimo The Original Kings of Comedy (2000) ndetse na The
Fighting Temptations (2003), You Got Served (2004) na Johnson Family Vacation
(2004).
Kuva mu 1993 kugera mu
2000, Harvey yatangiye kuyobora ikiganiro cyo kuri televiziyo cyitwa Showtime
at the Apollo.
Muri icyo gihe
yanatangiye ikiganiro cy’urwenya gica kuri televiziyo yise “Me and the Boys”,
aho yakinaga yishushanya nk’umugabo wapfushije umugore we, agasigara arera
abana batatu. Iki kiganiro cyarakunzwe cyane ariko nticyarambye kuko cyamaze
umwaka umwe gusa (1994–95).
Ikiganiro cya kabiri cya
Steve Harvey yacyise “The Steve Harvey Show” (1996–2002) kigaruriye
igikundiro cyane.
Harvey yaje no gutangira
kuyobora ikiganiro yise Family Feud na Celebrity Family Feud kuva mu 2010,
gikubiyemo umukino wo kubaza abakundana ibibazo.
Iki cyamamare cyanayoboye
ibiganiro bitandukanye birimo “Little Big Shots” [2016-2019] kigamije guhuza
abana bafite impano mu gusetsa ndetse n’ibindi nka “Little Big Shots Forever
Young” na “Steve Harvey’s Funderdome”.
Harvey yanakoze kuri
radio aho kuva mu 1996 yayoboraga ikiganiro cya mu gitondo kuri WGCI-FM yo mu
Mujyi wa Chicago. Yanayoboye ibiganiro na gahunda za radio kuva mu 2000 kugeza
atangije The Steve Harvey Morning Show mu 2005.
Mu biganiro bye, Harvey
yagiraga inama abahamagara kuri radio zerekeranye n’urukundo n’ubuzima busanzwe
ndetse byatumye atangira kwandika ibitabo birimo “Act like a Lady”, “Think like
a Man: What Men Really Think About Love”, “Relationships, Intimacy, and
Commitment” cyasohotse mu 2009, kikanagurishwa cyane.
Ibindi bitabo yanditse
birimo “Straight Talk, No Chaser” (2010) na “Act like a Success, Think like a
Success: Discovering Your Gift and the Way to Life’s Riches” (2014).
Kuva mu 2010, yatangiye
kuyobora Steve & Marjorie Harvey Foundation, umuryango utanga ubufasha bwo
kwita ku bakiri bato badafite ababyeyi babo b’abagabo.
Mu 2015, Harvey w’imyaka 67 yanditse amateka yo guhabwa kuyobora Irushanwa ry’Ubwiza, Miss Universe.
Umunyarwenya Steve Harvey yashishikarije amahanga gushishikarira kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994
TANGA IGITECYEREZO