Umuramyi Eric Niyonkuru yashyize hanze amashusho y’indirimbo Yakoze Imirimo (Igisirimba Version), ikaba ari indirimbo ikora ku mutima wa buri wese wabonye imirimo y’Imana mu bihe byatambutse.
Ibyanditswe byera bivuga
ibitangaza Imana yakoze ku buzima bwa benshi harimo na Eric Niyonkuru. Mu
gitabo cyo Kuva 15:3 haravuga ngo ‘Uwiteka ni intwari mu ntambara, Uwiteka ni
ryo zina rye.’ No muri Zaburi 30:3 hakavuga ngo ‘Uwiteka Mana yanjye,
Naragutakiye urankiza.’ Ibi nibyo byabaye imbarutso yo kwandika no gutegura
umushinga w’indirimbo yo gushima Imana mu mpera z’uyu mwaka. Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, uyu muramyi yagarutse ku gisobanuro cy’indirimbo yise‘Yakoze Imirimo’.
Aganira na InyaRwanda,
Niyonkuru yagize ati: “Ibi bihe byatambutse hari abo Imana yarinze mu buryo
bumwe cyangwa ubundi, yewe twe ntitwanamenye aho basengeye gusa twifatanyije
n’inshuti n’abavandimwe bacu gushima Imana.”
Avuga ko muri iyi minsi
benshi buzuye amashimwe y’ibyo Imana yakoze muri uyu mwaka, gusa
nabatarasubizwa mu myaka yashize bafite ikimenyetso k’ibyo Imana yakoze ndetse
babonesheje amaso yabo ibyo bibahesha kuyigirira ikizere ko nibyo itarakora
izabikora.
Uyu muramyi ufite agaseke
kuzuye ibihangano, avuga ko mu ntangiriro z’umwaka mushya azashyira hanze
indirimbo yakoranye n’umuryango we. Yatangaje ko akataje mu bikorwa by’umuziki
wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba arangamiye ku mushinga wa Album ye ya
mbere.
Eric Niyonkuru usanzwe
ari n’inzobere mu itangazamakuru, amaze amezi atandatu atangiye ibikorwa bya
muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu afite indirimbo ebyiri;
'Ataenda,' ndetse n’iyi yise 'Yakoze imirimo' yashyize hanze.
Umuramyi Eric Niyonkuru yavuze uko yakoze indirimbo ishingiye ku mashimwe
Ni indirimbo ikubiyemo amashimwe y'uburinzi bw'Imana ku bantu bayo
">Kanda hano urebe indirimbo 'Yakoze imirimo' ya Eric Niyonkuru
">
TANGA IGITECYEREZO