Kigali

Vivek Kohli uyobora Masita ashobora guhabwa ikipe ya Etincelles FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/11/2024 10:54
0


Vivek Kohli umaze iminsi mu Rwanda, ashobora guhabwa ikipe ya Etincelles FC akayishoramo amafaranga agamije kuyisubiza icyubahiro yahoranye.



Ku wa 5 tariki 22 Ugushyingo, nibwo ikipe ya Etincelles FC yakinnye na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona. 

Uyu mukino, Warangiye Etincelless FC itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1. Uyu mukino Vivek Kohli ufite uruganda rukora imyenda rwa Masita yawurebye wose ndetse nyuma y’umukino ajya mu rwambariro kuganira n’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe.

Bimwe mu byo uyu mugabo yaganiriye n’abakinnyi harimo kubashimira uko bitwaye ndetse abizeza ko hari ibihe byiza ikipe igiye kujyamo. 

Uruganda rwa Masita rufite amasezerano y’imyaka 4 rwambika ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse nk’uko tubikesha abari hafi ya Vivek Kohli, amakuru avuga ko icyicaro cya Masita muri Afurika kizajya mu Rwanda ndetse bikaba byiza aho ashaka gufata ikipe ya Etincelles FC ndetse nayo ikajya mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona.

Vivek Kohli ushobora guhabwa ikipe ya Etincelles FC 

Vivek Kohli yagiye kuganira n'abakinnyi ba Etincelles FC nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports 

Ntwari Eric wahoze ari umuganga wa Musanze FC niwe wagizwe uhagarariye Masita mu Rwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND