Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, byari ku Cyumweru mu masaha yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, shampiyona ya NBA yakomezaga aho amakipe akomeye nka Boston Celtics na Cleveland Cavaliers zabonye intsinzi.
Ikipe ya Cleveland Cavaliers yerekanye ko ikomeye kurusha izindi muri NBA ubwo yatsindaga Toronto Raptors amanota 122-108 mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ikomeza gushimangira umwanya wa mbere mu makipe akomeye.
Ibyafashije Cleveland Cavalieers gutsinda uyu mukino, harimo abakinnyi nka Donovan Mitchell na Ty Jerome bombi batsinze amanota 26, mu gihe Jarrett Allen yongeyeho amanota 23 na Rebound 13.
Gutsinda uyu mukino byatunye Cleveland Cavaliers yuzuza imikino 17 batsinze
kuri umwe batsinzwe, kandi batsinze imikino yose icumi bakiniye mu rugo.
Mitchell watsinze amanota menshi yagize ati: “Ni ahantu hatandukanye gukinira. Abafana bacu
batwereka urukundo rukomeye kandi bituma twitwara neza mu
kibuga.”
Ku ruhande rwa Toronto Raptors, Gradey Dick na Scottie Barnes buri wese yatsinze amanota 18, ariko ntibyabujije ikipe yabo gutsindwa.
Ku rundi ruhande, ikipe ya Boston Celtics yatsinze Minnesota Timberwolves amanota 107-105 mu mukino wabanjirije uwa Cleveland. Jaylen Brown yatsinze amanota 29 naho Jayson Tatum yongeyeho 26, bifasha ikipe kwiyongera k'umubare w’imikino itsinzwe igera kuri 14 mu 17 yakinnye.
Brown yakoze ikinyuranyo hasigaye umunota 1 n’amasegonda 16 ubwo yatsindaga
amanota atatu yatumye ikipe ye igira 107, irusha Minnesota amanota abiri kandi ariyo yari imbere irusha Celtics inota rimwe.
Anthony Edwards yagerageje
kuzamura ikipe ye atsinda amanota 28, ariko Boston yagaragaje gukorana neza
nk’ikipe nk’uko umutoza Joe Mazzulla yabisobanuye ati: “Twagaragaje imbaraga mu
kurinda no gufata ibyemezo byiza. Yari
intsinzi dukesha ubufatanye bwa buri wese.”
I Miami, abafana bari banezerewe cyane ubwo
ikipe yabo yatsindaga Dallas Mavericks amanota 123-118. Jimmy Butler
yerekanye ko ari intwari, atsinda amanota 33 ndetse agatanga indi mipira itandatu
yafashije abandi gutsinda.
Butler yakoze dunk y’ingenzi cyane hasigaye amasegonda 4.1 ngo umukino urangire, bigatuma Heat banganya na Mavericks 114-114 maze bongeraho agace ka Gatanu. Bam Adebayo yatsinze amanota atatu yatumye Miami iyobora mu gace ka gatanu, naho Tyler Herro yongeyeho amanota 18.
Ku ruhande rwa Dallas Mavericks, Kyrie Irving
yakoze uko ashoboye atsinda amanota 27, ariko ntibyashoboye guhindura amahirwe
yabo.
Mu yindi mikino yakinwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere muri NBA, Los
Angeles Clippers yatsinze
Philadelphia 76ers amanota 125-99 iyobowe na James Harden,
wahoze akinira Philadelphia 76ers, watsinze amanota 23. Indiana
Pacers yo yatsinze Washington Wizards amanota 115-103, iyobowe
na Pascal
Siakam n’amanota 22 ndetse na Tyrese Haliburton,
watsinze amanota 21.
TANGA IGITECYEREZO