Kigali

U Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya Basketball

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/11/2024 7:43
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yabonye intsinzi ya mbere itsinda Gabon mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya Basketball ' FIBA AfroBasket 2025'.



Uyu mukino wo mu itsinda C wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ugushingo 2024 Saa Tanu z'ijoro muri Dakar Arena mu gihugu cya Senegal.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatangiye umukino iri kwitwara neza binyuze ku bakinnyi barimo Osborn Shema batsindaga amanota yiganjemo 2. Ikipe y'igihugu ya Gabon wabonaga yarushijijwe nayo yanyuzagamo ikagira icyo ikora ibifashijwemo n'abarimo Hermann Junior Boukosso Igouwe.

Agace ka mbere Kane kurangira u Rwanda ruyoboye n'amanota 28-21. Mu gace ka Kabiri ikipe y'igihugu y'u Rwanda yaje ikomeza gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi binyuze ku bakinnyi barimo Cadeau de Dieu Furaha wigaragsje muri aka gace cyane.

Karangiye ikipe y'igihugu ya Gabon itsinzwe amanota 50-34. Mu minota itatu y'agace ka Gatatu ikipe y'igihugu ya Gabon wabonaga ifite gahunda yo gushaka uko yakuramo ikinyuranyo yari yashyizwemo ibifashijwemo n'abarimo Rachez Missouma.

Ibi ntabwo byatinze u Rwanda rwongera rwikahirira umukino maze yongera ikinyuranyo. Abakinnyi nka Antino Alverazes Jackson bitwaye neza agace ka Gatatu karangira ikipe y'igihugu y'u Rwanda iyoboye n'amanota 65-49.

Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma ntabwo u Rwanda rwagabanyije umuvuduko birangira rwegukanye umukino ku manota 90-63. 

Shema Osborn niwe watsinze amanota menshi agera kuri 20, akaba yanakoze rebounds 4.

Ni umukino wa mbere iyi kipe y'igihugu intsinze muri iyi  mikino ibanza yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 nyuma yo gutsindwa na Senegal ndetse na Gabon.

U Rwanda rwasoreje imikino ibanza ku mwanya wa 3 mu itsinda C rurimo.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinze iya  Gabon amanota 90-63






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND