Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu itariki 23 Ugushyingo 2024 muri Gymunasium ya Lycee De Kigali habaye ku nshuro ya Gatatu igikorwa ngarukamwaka cyo gukora siporo gihuza abantu benshi bakunda siporo cyane cyane Aerobic Step.
Ni igikorwa
cyateguwe na Munyangondo Pascal Kacale wamamaye mu gutoza umukino wa Aerobic
Step ariko akaba yaranakiniye Mukura Victory Sports muri 2013, kikaba cyitabiriwe
n’abatoza batandukanye ndetse n’abandi bakunzi ba siporo ngororamubiri.
Kuri uyu wa
Gatandatu abarenga 500 bari bitabiriye iyi siporo ngarukamwaka, aho igikorwa cyatangiye bakora siporo bagendeye mu
njyana z’indirimbo za gakondo, gusa uko iminota yiyongeraga niko imyitozo
ngororamubiri yagumye kubashyuhana.
Nyuma yo gukora imyitozo ngororamubiri yamaze amasaha atatu, umutoza akaba ari nawe watangije uyu munsi ngarukamwaka, Pascal Kacele, yavuze ko Siporo ari igikorwa cy’ingirakamaro, anakangurira abantu bose kuyikora, cyane ko igira ingaruka nziza kandi nyinshi zitandukanye ku muntu uyikora, ndetse anahumuriza abibwiraga ko siporo ikorwa n'abarenzwe.
Ati: “ Kacale Day ni igikorwa ngarukamwaka, iyi ni inshuro ya gatatu ibaye, impamvu bayise Kacare ni uko ari njye wayiteguye ariko ni siporo ihuza abasiporotifu muri rusange, mwabibonye ko hari abavuye za Rubavu, Nyamata, Kigali ndetse n’ahandi hatandukanye.
Umuntu ukora
siporo ntapfa gufatwa n’indwara, kandi aba afite ubuzima bwiza, aba agaragara
neza kandi asa neza''.
Pascal Kacele
yanashimangiye ko uretse kuba umuntu ukora siporo adapfa gufatwa n’indwara,
kandi aba afite ubuzima bwiza, ku rundi ruhande ishobora gutunga nyiri
ukuyikora mu buryo bwo gukuramo amafaranga yo kumubeshaho mu buzima bwa buri
munsi. Ati: “ Siporo irantunze kuko nta kindi nkora kandi ndubatse mfite urugo,
siporo ni akazi mu kandi.
Ikirenzeho ni uko
ari akazi uba winjiza amafaranga kandi nawe wiyitaho umubiri ukamera neza, njye
navuga ko ariko kazi keza kabaho ku isi''.
Kacele yakomeje
avuga ko intego yo gukora siporo yahurije hamwe abantu benshi ari ukumenyana
muri rusange no kureba aho abandi bageze bakora siporo.
Kacare yavuze ko
iki gikorwa cyamwitiriwe gishigikiwe na Leta, ndetse bakaba bari gutegura
uburyo cyazaba igikorwa cyaguye imipaka kikajya cyitabirwa n’abantu babatudanye
baturutse muri Afurika y’Uburasirazuba.
Kacele ndetse
n’abandi batanze ubuhamya bwo gukunda siporo, bagiriye inama abantu mumva ko
siporo ikorwa n’abantu bahaze, agira ati: Iyo myumvire iragoye kuyikura mu
bantu, ariko dufatanyije na Leta abanyarwanda basigaye bakunda Siporo, kuko
niyo ugeze mu duce tw’icyaro ubona bakora siporo.
Mukabirori Grace
na Sibomana Dier nabo ni abakunzi ba siporo bari bitabiriye iki gikorwa cya
Kacale Day 2024, bakaba bashimangiye ko kuva batangira gukora siporo
byabagiriye akamaro gakomeye cyane, kubera ko buri umwe yatakaje ibiro birenga
10 ndetse bakaba bishimira uko imibiri yabo iteye kugeza ubu.
Nk’uko bigaragara mu butumwa bwa buri munsi bwa Minisiteri y’Ubuzima, Siporo ni kimwe mu bisubizo by'ingenzi mu kurwanya indwara zitandura, zirimo diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima n’umubyibuho ukabije.
Iyo umuntu akora siporo kenshi, bituma amaraso atembera neza, umubiri ugakomeza kugira imbaraga, kandi igipimo cy’imisemburo itera guhangayika (stress) kikagabanyuka.
Nanone, siporo ifasha mu kugumana ibiro bikwiye no kongera ubwirinzi bw'umubiri.
Kacele Day 2024 yabereye muri Lycee de Kigali
Pascal Kacale yasobanuye ko siporo ari ingirakamaro mu mubiri w'umuntu, kandi ikaba ishobora gutunga nyiri ukuyikora
TANGA IGITECYEREZO