Kigali

Natanga icyizere ko 90% umukino ari uwacu! Serumugo Ally mbere yo gucakirana na Kiyovu Sports -VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:31/10/2024 8:12
0


Myugariro w'ikipe ya Rayon Sports, Serumugo Ally yatanze icyizere ko umukino bazakinamo na Kiyovu Sports bazawutsinda ndetse anashishikariza abafana kuzitabira bityo bagatahana amanota 3 n'amafaranga.



Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku munsi w'ejo ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024, ubwo iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru yari irangije gukora imyitozo ku kibuga cyayo mu Nzove.

Serumugo Ally wanakinnye muri Kiyovu Sports, yavuze ko ibyo amaso ye amuha mu myitozo ari uko umukino bazakinamo n'Urucaca bazawutsinda bijyanye n'uko abakinnyi bose bizamuriye icyizere.

Ati" Icyo amaso ampa mu myitozo, arampa intsinzi usibye no kuba ari Kiyovu Sports tugiye gukina ariko amaso arampa intsinzi urebye imyitozo twakoze mbere yaho nkagereranya no muri iki Cyumweru, nanavuga ko ari ukuntu twitwaye ku mukino na Police FC bigatuma abakinnyi bacu bizamurira icyizere,abantu bose urabona ko bashaka gukina, barashaka guhatanira umwanya".

Yavuze ko ari umukino ukomeye batagomba kugendera ku kuba ikipe ya Kiyovu Sports itameze neza muri iyi minsi gusa.

Ati" Ni umukino ukomeye ntabwo twabifata ko Kiyovu Sports itari kwitwara neza kuko ni mukeba kandi nibyo koko niko byahozeho ntawabikuraho. Niyo mpamvu rero turi kwitoza bijyanye n'uko umukino ukomeye kandi urabona ko buri wese abishaka ko tuyitsinda kandi icyizere dufite ni uko tugomba kuyitsinda byange bikunde, kuko turi mu bihe byiza".

Uyu myugariro yavuze ko kuri ubu Rayon Sports imeze neza buri kipe yaza bayitsinda ndetse avuga ko ku kigero kingana na 90 % yatanga icyizere ko umukino na Kiyovu Sports ari uwabo.

Ati" Ubu nonaha ikipe yose yaza twakina  kandi tukayitsinda kubera ko urebye muri shampiyona amakipe ahari n'ukuntu turi kwitwara n'imikino ya gicuti turi gukina, turi mu bihe navuga ikipe uhagaze neza. Rero natanga icyizere ko nka 90% umukino na Kiyovu Sports ari uwacu".

Nk'umuntu wakinnye no muri Kiyovu Sports yavuze ko uyu mukino uba ukomeye bijyanye n'uko kuri buri ruhande haba hari impinduka ziba mbere yawo, akaba ariyo mpamvu umutoza yababwiye ko bamaze imyaka 5 badatsinda Urucaca.

Ati" Aba ari umukino ukomeye kubera ko ku mpande zombi hari impinduka ziba kugira ngo umukino use nk'uremera haba ku ruhande rwa Kiyovu Sports no ku ruhande rwa Rayon Sports.

Niyo mpamvu nkubwira ko rero umukino uko waba umeze kose Kiyovu Sports yaba ari iyanyuma umukino uba ukomeye ni nayo mpamvu umutoza babimubwiye ko tumaze imyaka 5 tutayitsinda ndetse yashatse ko tugomba no gukuraho ako gahigo kandi bizakunda".

Serumugo Ally yageneye ubutumwa abafana agira ati" Ubutumwa naha abafana ba Rayon Sports,njyewe uko mbizi n'uko nabibonye, ingufu za Rayon Sports ni abafana, rero uko byagenda kose ikipe yaba itsinda yaba yanganyije, ingufu zanyu zirakenewe mu guha imbaraga abakinnyi. 

Rero icyo nashishikariza abafana ni ukuza kuri uyu mukino na Kiyovu Sports na nyuma yaho bakazaza ariko icya mbere ni uko baza tugatsinda Kiyovu Sports tugatahana amafaranga n'amanota 3".

Ikipe ya Rayon Sports izakira Kiyovu Sports ku wa Gatandatu w'iki Cyumweru Saa Kumi n'Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino wo ku munsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Imibare yerekana ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,muri shampiyona Rayon Sports igiye guhura na Kiyovu Sports ku nshuro ya 59. Muri iyi mikino Rayon Sports yatsinzemo 30, Kiyovu Sports itsinda imikino 11, zinganya 18.

Mu mikino 8 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi ikipe ya Rayon Sports ntabwo izi gutsinda uko bisa, Kiyovu Sports yatsinzemo imikino 5 naho banganya itatu.

Rayon Sports iheruka gutsinda Kiyovu Sports muri shampiyona tariki ya 1 Ukuboza muri 2019 ubwo yayitsindaga igitego 1-0.

Mu mukino uheruka kubahuza muri shampiyona warangiye Kiyovu Sports itsinze igitego 1-0 cya Alfred Leku.


">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND