Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko ashingiye ku cyo amategeko ateganya Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 ashobora guhabwa ibihano bitarengeje amezi atandatu muri gereza, ariko kandi bitewe n'urukiko ashobora gucibwa amande akarekurwa cyangwa se ibyaha ntibimuhame.
Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024; ni nyuma y'uko Polisi y'u Rwanda itangaje ko yafunze Miss Muheto ashinjwa ibyaha birimo “gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo”, “kugonga no kwangiza ibikorwa remezo” no guhunga nyuma y’ibyo.
Itangazo ryasohotse Saa Moya z’ijoro n’iminota 44’ kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024. Ryaciye igikuba mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza impamvu uyu mukobwa yahisemo gutwara imodoka kandi yumva ko yaganjwe n’umusemburo, ariko kandi byari bimaze igihe bivugwa kuri Internet.
Muri iri tangazo, Polisi yavuze ko Nshuti Divine Muheto nta ruhushya rwo gutwara imodoka afite. Kandi ko Dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha bushobora kuregera urukiko akagezwa imbere y’inkiko cyangwa ntibubikore.
Itangazo rigira riti “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga. Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.”
ACP Rutikanga yagize ati "Biriya byose wabonye akurikiranyweho biteganyijwe n'itegeko kandi birahanwa nibura harimo ibitarengeje amezi atandatu yo gufungwa muri gereza. Biranashoboka ko ababishinzwe ari mu bugenzacyaha cyangwa abacamanza babisoza bamutegetse amande akanataha. Ni kimwe n'uko yahamwa n'icyaha agafungurwa, kimwe n'uko yagirwa n'umwere nabyo birashoboka."
ACP Rukitakanga yavuze ko hari abashobora gufatwa batwaye imodoka basinze bagafungwa iminsi itanu bagataha, ndetse bagatanga amande, ariko bitewe n'uko dosiye yizwe neza iminsi ishobora kurenga.
Ni ku nshuro ya Kabiri, Miss Muheto afunzwe akurikiranyweho gutwara imodoka yasinze. ACP Rutikanga yasobanuye ko ku nshuro ya mbere habayeho kumwigisha no kumuhana asubira mu muryango.
Ati "Ubundi ku muntu wese ushaka gutwara ikinyabiziga nta n'ubwo yakabaye arindiriye inama ya Polisi yo kugira ngo ajye kwigira 'Permis' ariko mu by'ukuri iyo nama yarayigiriwe arigishwa, arahanwa, arataha asubira mu muryango kimwe n'undi wese ubona ayo mahirwe. Icyari gisigaye hari ahe kugira ngo nawe atekereze icyo agomba gukora."
ACP Rutikanga yavuze ko gutwara imodoka wasinze ni nko kwiyahura kandi ni uguteza akaga abandi muhuriye mu muhanda. Kandi 'biba bibi kurushaho iyo ubikoze nta n'uruhushya ubufitiye'. Ati "Ni ukuvuga ko kimwe cyongera uburemere ku kindi."
Ati "Icyo nagiramo inama abantu ni ukwiga guhitamo neza. Ntitukigire ku byago by'undi abantu babyirinze twese twakoresha umuhanda neza."
Muheto w’imyaka 21 y’amavuko yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko mu 2022 ahigitse abakobwa bagenzi be yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori byabereye mu Intare Conference Arena.
Iri rushanwa ariko yegukanye ryaje guhagarikwa na Guverinoma kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byashinjwe abariteguraga.
Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi, benshi mu bantu bibaza niba iri rushanwa rizongera kuba mu Rwanda.
Hari
amakuru yagiye ajya hanze, avuga ko hatangiye gutegurwa uburyo iri rushanwa
rizanozwa mu rwego rwo gufasha abakobwa baryitabira kudahura n’ihohoterwa iryo
ari ryo ryose.
ACP Boniface Rutikanga avuga ko Miss Muheto yafunzwe nyuma y’uko akoze impanuka akagonga ibikorwaremezo bitewe n’uko yari atwaye imodoka yasinze
Miss Muheto yatwe muri yombi hagati ya tariki 18-20 Ukwakira 2024, mu muhanda uherereye ahahoze Alapha Palace
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUVUGIZI WA POLISI ACP BONIFACE RUTIKANGA
TANGA IGITECYEREZO