Nyampinga w’u Bubiligi, Kenza Johanna Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda akaba ahafite n’ibikorwa byinshi ahakorera, yamaze kugera mu gihugu cya Mexico aho yitabiriye irushanwa rya Miss Universe.
Mu gihugu cya Mexico
giherereye mu Magepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagiye kubera irushanwa
rya Miss Universe ku nshuro ya 73, rikaba ryaritabiriwe n’abakobwa bahagarariye
abandi bavuye mu bihugu bitandukanye ku Isi hose.
Ni irushanwa rizabera
muri Mexico bwa mbere kuva mu mwaka wa 2007 aho rizabera muri Mexico City Arena nk’uko
byemejwe na Raúl Rocha Cantú, umwe mu bayobozi bakuru bategura Miss Universe
akaba ari nawe nyiri Legacy Holding Group USA Inc.
Ntabwo u Rwanda ntabwo ruhagarariwe muri aya marushanwa y’ubwiza kubera ko ayo marushanwa yabaye ahagaritswe.
Uretse Kenza Johanna
Ameloot ugiye kwitabira iri rushanwa ry’ubwiza rya mbere ku Isi, bamwe mu
bahagarariye ibuhugu byabo muri Afurika y’Iburasirazuba bazitabira iri rushanwa
ni Ilda Amani uvuka i Bukavu akaba ahagarariye DRC, Irene Ng'endo uhagarariye
Kenya akaba avuka Juja na Judith Ngusa uhagarariye Tanzania akaba avuka Lindi.
Iri rushanwa riteganyijwe
kuba ku wa 16 Ugushyingo, rizasiga hamenyekanye uwegukanye iri Kamba ry’ubwiza
agasimbura Sheynnis Palacios ukomoka muri Nicaragua wari ufite iri kamba kuva
18 Ugushyingo 2023.
TANGA IGITECYEREZO