Kigali

Cristiano Ronaldo yamennye telefone y'umufana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:31/10/2024 10:19
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Cristiano Ronaldo yamennye telefone y'umufana nyuma yo kurata penariti.



Kuwa Kabiri w'iki Cyumweru nibwo ikipe ya Al Nassr yatsindwaga na Al-Taawoun igitego 1-0 mu mikino y'igikombe cy'umwami ndetse ihita inasezererwa muri iri rushanwa.

Ikipe ya Al Nassr yashoboraga kunganya uyu mukino bijyanye nuko mu minota ya nyuma y'umukino yabonye penariti gusa Cristiano Ronaldo akayitera hejuru y'izamu kure.

Usibye kuba iyi kipe ariyo yabigendeyemo mu kurata iyi penariti ariko hari n'umufana wabigendeyemp aho ubwo uyu mukinnyi yayiterags umupira ukanyura hejuru y'izamu warangiye ukubita telefone yari afite arimo arafata amashusho ihita imenagurika.

Ubwo aya mashusho yerekana ukuntu ishoti rya Cristiano Ronaldo ryamenye telefone yacaracaraga ku mbugankoranyambaga bamwe mu bafana bayatanzeho ibitekerezo bitandukanye aho bamwe banatebyaga bakagaragaza ko uyu mukinnyi muri iyi minsi nta kindi ngo ashoboye usibye kumena za telefone.

Nyuma y'umukino uyu Munya-Portugal ubitse Ballon d'Or 5 yagiye ku mbugankoranyambaga ashyiraho ifoto ari muri uyu mukino ahirekeresha amagambo agira ati "Imbogamizi zose ni amahirwe yo gukura".

Ikipe ya Al Nassr izasubira mu kibuga ikina na Al Hilal ku munsi wejo kuwa Gatanu muri shampiyona. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND