Kigali

Umukino wa Real Madrid ushobora gusubikwa kubera ibiza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/10/2024 20:30
0


Umukino wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne wo ku munsi wa 12 ikipe ya Real Madrid yagombaga kuzakirwamo na Valencia ushobora gusubikwa nyuma y'ibiza byabaye muri iki gihugu.



Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri taliki ya 30 Ukwakira 2024 nibwo mu gace ka Valencia mu gihugu cya Espagne habaye ibiza byatewe n'imvura yaguye amasaha arenga 8 igateza umwuzure. Ibikorwaremezo byarangiritse,abantu barakomereka naho abarenga 60 bakaba bamaze kuhasiha ubuzima kugeza ubu.

Umuyobozi wo muri aka gace ka Valencia , Carlos Mazon, yavuze ko mu gihe umwuzure uzaba urangiye hazafatwa igihe cy'Icyunamo cyo guha agaciro abitabye Imana.

Kuri ubu nk'uko ibinyamkuru bitandukanye bikomeje kubyandika, umukino wagombaga guhuza ikipe ya Valencia yo muri aka gace na Real Madrid muri shampiyona kuwa Gatandatu w'iki Cyumweru ushobora gusubikwa ukazaba ukinwa.

Ni mu gihe ikipe ya Real Madrid nayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yihanganishije ababuriye ababo muri ibi biza.

Iyi kipe yari igiye gukina uyu mukino nyuma y'uko umukinnyi wayo , Vinicius Junior atariwe wahawe Ballon d'Or ndetse bikaba byaranatumye batitabira ibirori byo gutanga ibi bihembo. Ni nyuma y'uko kandi ku mukino uheruka yanyagiwe na FC Barcelona ibitego 4-0.


Umwuzure wibasiwe agace ka Valencia kagiye gutuma umukino wa Real Madrid usubikwa








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND