Kigali

Amavubi ategerejweho kuzamuka mu gitambika

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:31/10/2024 8:34
0


Kuri uyu wa Kane Saa Kumi n’Ebyiri kuri Stade Amahoro ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" irakira ikipe y’igihugu ya Djibouti mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina muri Shampiyona z’iwabo mu gihugu CHAN.



Muri uyu mukino, ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" ifite umusozi wo kuzamuka kuko irasabwa gutsinda uyu mukino byanze bikunze kuko mu mukino ubanza Djibouti yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa. 

Amavubi akomeze mu cyiciro gikurikiyeho, arasabwa gutsinda Djibouti ibitego bibiri ku busa cyangwa ikarenza ibyo bitego bibiri. Mu gihe Djibouti yakwijiza igitego mu izamu ry’u Rwanda, byakongera imibare mibi ku ruhande rw’u Rwanda kuko rwaba kucyishyura ndetse rukishyura n'icyo rwatsinzwe ubushize. 

Nubwo umukino wa mbere wahuje u Rwanda na Djibouti wakiniwe mu Rwanda, ni Djibouti byari biri kubarwa ko yawakiriye. Kuri uyu wa Kane biraba biri mu maboko y’Amavubi ko ariyo aza kwakira umukino. 

Ubwo u Rwanda rwari rumaze gutsindwa na Djibouti umukino wa mbere, umutoza yahise yongera abakinnyi bashya mu ikipe y’igihugu bo gusimbura abo yabonaga batazamufasha kwivana mu biganza bya Djiboiti yaje mu isura nshya. 

Abo bakinnyi bongewe mu ikipe y”igihugu ni Nizeyimana Mubarakh, Niyonkuru Sadjat, Kanamugire Roger na Twizwrimana Onesme. 

Nyuma y’uko Nizeyimana Mubarakh, Niyonkuru Sadjat, Kanamugire Roger na Twizwrimana Onesme bongewe mu ikipe y’igihugu, abakinnyi nka Kabanda Serge, Nkundimana Fafoi na Iradukunda Simeon bahise basezererwa mu ikipe y’igihugu basimburwa n’abo bahamagawe u Rwanda rukimara gutsindwa. 

Umukino wabanje umutoza yanenzwe  gukora impinduka ku myanya abakinnyi basanzwe bakinaho akabakinisha aho badakina. Ni umukino Ruboneka Jean Bosco yakinaga hagati yugarira, Arsene Tuyisenge akina hagati asatira mu gihe impande zanyuragaho, Niyibizi Ramadhan iburyo na Dushiminana Olivier ibumoso rutahizamu ari Iyabivuze Osee.

Muri uyu mukino wakinywe ku Cyumweru buri wese gashimangira ko u Rwanda rwatunguwe no gutsindwa uriya mukino.

Uburyo bwa mbere wakwita ko bukomeye, ku Amavubi yabubonye ku munota wa 65, ubwo Byiringiro Gilbert wari umaze gusimbura Fitina Omborenga yahaga umupira Dushiminana Olivier wakinnye iburyo mu gice cya Kabiri ariko ateye ishoti rikomeye umunyezamu  Sulait Luyima awushyira muri koruneri. 

Gutsindwa umukino wo ku Cyumweru abasesenguzi batandukanye bashimangiye ko habayeho kwirara bumva Djibouti ari ikipe yoroshe.

Umunyamakuru wa B&B Kigali FM Clarisse Uwimana ni umwe mu bemeje ko habayeho gusuzugura Djibouti. Yabyemeje ubwo yaganiraga na InyaRwanda Tv.

Clarisse yagize ati "Navuga ko iriya kipe twari twayifashe nk'aho iciriritse ndetse ukurikije n'amagambo umutoza yavuze, yari yagaragaje ko ari ikipe yoroshye. Umupira warahindutse, amakipe yo mu Karere yamaze kuzamura urwego, gusa ku wa Kane itariki ya 31 Ukwakira hari umukino wo kwishyura ntabwo ntekereza ko tuzasezererwa mu rugo.

Twari twabonye amahirwe yo gukinira imikino yose mu rugo, gusa nizeye ko u Rwanda ruzakoneza mu cyiciro gikurikira nubwo twatakaje umukino wose. Hakozwe amakosa atandukanye, ntabwo numva ukuntu bahaye uruhushya Mugisha Gilbert ngo ajye mu birori. 

Niba umuntu ari umukinnyi ukomeye mu ikipe A, biba bivuze ko unamukeneye mu ikipe B, ubwo ndumva atari akwiriye uruhushya kuko ikipe yari igikeneye imbaraga ze. Umukino wo kwishyura u Rwanda rukeneye ibitego byibura bitatu kandi birashoboka, gusa hari abakinnyi umutoza atahamagaye''.

Kuri uyu wa Kane abakunzi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi amaso bayahanze kuri stade Amahoro Saa Kumi n’Ebyiri ubwo u Rwanda ruza gukina umukino wa Kabiri na Djibouti. Kugira ngo u Rwanda rukomeze mu ijonjora rikurikiyeho rurasabwa gukosora amakosa yakozwe mu mukino wa mbere maze rugatsinda Djibouti. 

Abakinnyi bo kwitega ku ruhande rw'u Rwanda ni Niyomugabo Claude, Dushimimana Olivier, Iyabivuze Osee, Muhire Kevin, Niyibizi Ramadhan, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ombolenga Fitina, Ruboneka Jean Bosco, Twizeriman Onesme, Nizeyimana Mubarakh, Niyonkuru Sadjat, Kanamugire Roger na Tuyisenge Arsene.

Kuri uyu wa Kane ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" irahurira mu kibuga na Djibouti mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Africa cy'abakinira imbere mu gihugu, CHAN 

Umukino warangiye u Rwanda rwirangayeho ruratsindwa none uyu munsi rufite akazi gasa n'aho ari ukuzamuka ahantu hatambitse

U Rwanda rurasabwa gutsinda Djibouti ibitego bibiri ku busa ngo rukomeze mu cyiciro gikurikiyeho 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND