Kigali

Impamvu ubukungu bw'u Rwanda buzagabanukaho 6.5% mu 2025

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/10/2024 8:07
0


Raporo yashyizwe ahagaragara n'ikigega mpuzamahanga cy'imari, IMF, yagiye ahagaragara yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamukaho 7% muri uyu mwaka wa 2024, ariko mu mwaka utaha wa 2025 uyu muvuduko ugabanuke ugere ku kigero cya 6.5%.



Iyi raporo izwi nka 'Regional Economic Outlook’ yerekana ko ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, bikomeje kugorwa cyane no gukora amavugurura agamije kuzamura ubukungu bwabyo, nyuma y’igihe bwarahungabanye bikomeye.

Umuyobozi muri IMF ushinzwe iterambere rya Afurika, Abebe Aemro Selassie, avuga ko urugendo rw’aya mavugurura rutanga icyizere ariko ku rundi ruhande hari imbogamizi zikomeye zirimo kugora cyane iterambere ry’ubukungu bw’uyu mugabane.

Yagize ati: “Ibibazo bya politiki ndetse n’igitutu cya rubanda, ukwiyongera k’ubukene bukabije, ikiguzi gihenze cyo kubaho, no kubura amahirwe yo gutera imbere. Ibi byose bikomeje gushyushya imitwe y’abategetsi b’ibihugu bya Afurika, bikabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura.

Mu gukemura ibi bibazo byose bikomeye, biragaragara ko abafata ibyemezo bafite akazi gakomeye cyane mu gushyira ku mu nzani ibikorwa byose bikenewe mu gushyira mu bikorwa aya mavugurura. Mu guteza imbere izamuka ry’ubukungu, bakwiye kugabanya ubusumbane mu nzego z’ubukungu, ibi bikaba bigamije gushyigikira no kubaka amavugurura mu nzira ya rubanda no mu nzira ya politiki”.

Selassie yasobanuye ko kugira ngo aya mavugurura yo kuzamura ubukungu bwa Afurika agerweho, hakenewe kunoza imiyoborere hagamijwe kubaka icyizere cyo kugenzura umutungo wa leta, kongera imbaraga mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no gushyiraho uburyo bwihariye mu itumanaho n’ubujyanama bw’impuguke.

Raporo ya IMF y’uku kwezi yibanda ku miterere y’ubukungu bwa Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, itanga icyizere ko ubukungu bwa Afurika buri kuzahuka gahoro gahoro.

Iyi raporo yerekana ko ubukungu bw’ibi bihugu, buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 3.6% muri uyu mwaka wa 2024, bunakomeze kuzamuka ku muvuduko wa 4.2% mu mwaka utaha.

Muri rusange iyi raporo yerekana ko ubukungu bw’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 3.6% muri uyu mwaka, bunakomeze kuzamuka ku muvuduko wa 4.2% mu mwaka utaha.

Ibi bitangajwe mu gihe IMF, iteganya guha u Rwanda miliyoni 184,9$ azifashishwa mu mishinga itandukanye igamije iterambere ry’igihugu, irimo ijyanye no kurengera ibidukikije. Biteganyijwe ko aya mafaranga agomba kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya IMF izaterana mu Ukuboza uyu mwaka.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND