Nyuma y'uko hatangajwe ko Nigeria ari cyo gihugu kigaragaramo iyangirika riri hejuru ry'ibiribwa, yongeye no kuza ku mwanya wa mbere mu bihugu byanduye cyane muri Afurika muri uyu mwaka.
Nubwo umwanda ukunze
kureberwa mu ngaruka ugira ku buzima bwa muntu no ku bidukikije, ariko kimwe mu
bibangamiye ubukungu bw'ibihugu byinshi ku Mugabane wa Afurika by'umwihariko,
kuko uko umuvuduko w'ubukungu bw'uyu mugabane urushaho kwihuta ni nako ibiciro
by'ahashyirwa imyanda bigenda bizamuka.
Ibi bibazo by'ubwiyongere
bw'imyanda imenwa hirya no hino muri Afurika, bigira ingaruka zikomeye ku
buzima rusange bw'abaturage, bityo n'ubukungu bw'ibihugu n'ubw'umugabane
bukahatikirira.
Muri ibi bihugu
binyuranye byo muri Afurika, usanga uko imyanda yiyongera ari nako indwara
zifata mu myanya y'ubuhumekero ndetse n'izindi zirushaho kwiyongera.
Birumvikana cyane ko bihita bishyira umutwaro ukomeye ku bukungu muri gahunda
zita ku buzima.
Bitewe n'uko ibihugu byinshi bya Afurika usanga bihura n'ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere, imyanda myinshi igira ingaruka ku buhinzi, amazi n'urusobe rw'ibinyabuzima.
Hashingiwe ku mibare yatangajwe n'urubuga Numbeo rwateguye urutonde rw'ibihugu byanduye cyane ku Isi, Nigeria niyo igaragaramo umwanda mwinshi muri Afurika, aho iza ku mwanya wa kabiri mu kugira umwanda ku mubumbe.
Dore ibihugu 5 byanduye cyane muri Afurika mu 2024:
Rank |
Country |
Pollution index |
Global rank |
1. |
Nigeria |
88.2 |
2nd |
2. |
Egypt |
82.7 |
5th |
3. |
Kenya |
69.0 |
20th |
4. |
Morocco |
68.7 |
21st |
5. |
South Africa |
56.7 |
42nd |
TANGA IGITECYEREZO