Kigali

Ibihugu Nyafurika byashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ubukene mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/10/2024 10:52
0


Mu 2015, ni bwo Umuryango w'Abibumbye washyizeho ingamba zigamije iterambere rirambye (SDGs) zigamije gukemura ibibazo byinshi birimo ibishingiye ku bidukikije n'imibereho myiza y'abaturage zigomba kugerwaho mu 2030. Ni muri urwo rwego raporo nshya igaragaza ko Mauritius iyoboye ibihugu 10 byo muri Afurika bikomeje gushyira mu bikorwa izo ngamba.



Iyi raporo yiswe 'Financing Africa,' yashyizwe ahagaragara hashingiwe ku ntambwe ibihugu byo muri Afurika bikomeje gutera muri gahunda y'Umuryango w'Abibumbye izashyirwa mu bikorwa mu 2030.

Muri iyi raporo hagaragaramo ko iyi gahunda yakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw'Isi muri rusange mu 2020.

Mu 2023, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) ryatangaje ko hakenewe hafi miliyari 14 z'amadolari ku munsi kugira ngo abantu miliyoni 165 bakoresha amadolari ari munsi y’amadolari 3.65 ku munsi bave mu bukene.

Ikigereranyo cyo kurandura ubukene bukabije kiri hejuru cyane kuko bisaba miliyari 175 z'amadolari buri mwaka kugira ngo ubukene bukabije bucike burundu ku isi hose.

Mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika bikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kurandura ubukene, harimo Mauritius yaburwanyije ku kigero cya 98%, Tunisia, Algeria, Maroc, Gabon, Egypt n’ibindi.

Umwaka ushize ubwo yaganiraga n’abarenga 2000 barimo urubyiruko rwagiye rutsindira ibihembo muri YouthConnekt nk’urufite imishinga ibyara inyungu myiza, Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ko bakwiye guhora bibaza impamvu Afurika ari Umugabane wasigaye inyuma, watsikamiwe n’ingoyi y’ubukene kandi ari wo ufite abaturage benshi, imitungo kamere n’ibindi.

Ati: “Ntawe udashaka iterambere, mu Rwanda ndetse n’abandi Banyafurika bo hirya no hino, turacyari inyuma mu majyambere, kubera iki? Icyo kibazo tujye tukibaza, kuki abandi batera imbere twebwe bikatunanira? Habaye iki? Twabaye iki?”

Ni ikibazo umuntu wese akwiye kwibaza, uburyo Umugabane wa Afurika umaze imyaka myinshi ubonye Ubwigenge, bivugwa ko ibihugu byawo n’ababituye ari bo bahitamo uburyo bwo kwiyobora, uko biteza imbere n’ibindi, ariko bakaba bakirwana n’amaramuko.

Ku rundi ruhande ariko, abasesengura politiki n’ubukungu muri rusange bagaragaza ko Afurika yahawe Ubwigenge bwa politiki ariko Abanyafurika basigara baboshye mu bitekerezo, nta bukungu bafite n’irindi terambere iryo ariryo ryose.

Dore ibihugu 10 bya mbere muri Afurika bishyira ingufu zikomeye mu kurwanya ubukene:

Rank

Country

SDG1 index scores

1.

Mauritius

98.0

2.

Tunisia

97.9

3.

Algeria

97.7

4.

Morocco

90.4

5.

Gabon

88.7

6.

Egypt

88.0

7.

Cape Verde

84.9

8.

Mauritania

77.0

9.

Côte d’Ivoire

73.7

10

Senegal

67.9

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND