RFL
Kigali

Melania Trump yitandukanije n’umugabo ku bijyanye no gukuramo inda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/10/2024 16:05
0


Mu gihe Donald Trump yakunze kuvuga ko adashyigikiye ko Amerika igarura itegeko ryo kwemerera abagore gukuramo inda, umugore we Melania Trump yamaze kuvuga ko ashyigikiye iri tegeko.



Melania Trump uherutse guteguza igitabo kivuga ku buzima bwe, ubu yamaze gutangaza ko ashyigikiye ko hasubizwaho itegeko ryemerera abagore gukuramo inda ku bushake, kimwe mu bimaze iminsi bigarukwaho muri Amerika.

Ibi yabigarutseho mu mashusho yasohoye yamamaza igitabo cye aho yavuze ko uburenganzira bw’abagore ku mibiri yabo ari uburenganzira bavukanye batagomba kwamburwa.

Melania Trump yagize ati ''Gukuramo inda ku bagore ni uburenganzira bwabo, bafite guhitamo kubyara cyangwa gukuramo inda nta wundi muntu ubibahatirije. Ntabwo uburenganzira bwabo bugengwa na leta cyangwa undi muntu wese, ahubwo nibo ubwabo bihitiramo. Ibi bikwiye kwitabwaho kuko abagore barambiwe ko imibiri n’imyororokere yabo ifatirwa imyanzuro n’itegeko”.

Ibi abivuze bisa nk'ibihabanye n'ibyo umugabo we Donald Trump amaze iminsi avuga mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Pereziza. Mu kiganiro mpaka aheruka kugirana na Kamala Harris yabigarutseho ati: “Ntabwo nshigikiye ko basubizaho itegeko ryemerera abagore gukuramo inda, icyakoze hari ababyemererwa, ni babandi bafashwe ku ngufu cyangwa abafite ibindi bibazo byihariye. Abo nibo nzemerera ko bakuramo inda nsubiye White House”.

Melania Trump yatunguranye avuga ko ashyigikiye ko abagore bakuramo inda ku bushake mu gihe  umugabo we Donald abirwanya

Melania Trump yavuze ko 'gukuramo inda ari uburenganzira abagore bavukanye badakwiye kubibuzwa n'amategeko'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND