Mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-2025 wabereye kuri Stade ya Kigali Pele Stadium, Rutsiro FC yitwaye neza itsinda Gorilla FC ibitego 2-1, biyifasha kugera ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Igice cya mbere cyaranzwe no kwataka ku mpande zombi, aho Rutsiro FC yagaragaje ubukaka mu busatirizi bwayo buyobowe na Habimana Yves, Mumbele Jonas Malikidogo, na Mumbele Mbusa. Nubwo bateye amashoti menshi, ubwugarizi bwa Gorilla FC bwari bwitwaye neza, cyane cyane abakinnyi nka Nsengiyumva Samuel, Rutanga Eric, n’umuzamu Ntagisanayo Serge.
Ku rundi ruhande, Gorilla nayo
yakiniraga imbere y’abafana bayo, yagaragaje imbaraga mu busatirizi buyobowe na Irakoze Darcy, Karenzo Alex na Ntwali
Evode, ariko ba myugariro ba Rutsiro barimo Kwizera Bahati, Mutijima
Gilbert n’umuzamu Matumele
Arnold bahagarara neza. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya
0-0.
Mu gice cya kabiri, Gorilla FC
yafunguye amazamu ku munota wa 50, ku gitego cyatsinzwe na Karenzo Alex, nyuma yo gucenga ba
myugariro ba Rutsiro FC.
Ku munota wa 57, Gorilla yahuye
n’akaga Uwimana Kevin ahabwa ikarita itukura, nyuma yo gukorera ikosa rikomeye kuri Mumbere Jonas wari uri hafi kugera mu
rubuga rw’amahina. Nubwo Rutsiro yahawe kufura muri ako kanya, ntacyo yatanze.
Rutsiro FC yakomeje kotsa igitutu
Gorilla FC, byatanze umusaruro ku munota wa 83, ubwo Nsabimana Jean Claude yatsindaga igitego cya mbere, nyuma
y’akavuyo kabereye imbere y’izamu rya Gorilla.
Habimana
Yves, wahize abandi mu busatirizi bwa
Rutsiro, yongeye gushimangira intsinzi ku munota wa 90, atsinda igitego cya
kabiri cyabonetse nyuma yo gucenga abakinnyi ba Gorilla. Umukino warangiye
Rutsiro FC itsinze Gorilla FC ibitego 2-1.
Gutsinda uyu mukino byatumye Rutsiro
FC izamuka ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 21, mu gihe
Gorilla FC yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 23.
I Ngoma, Kiyovu Sports yanganyije na
Muhazi United 0-0, bituma ijya ku mwanya wa 14 n’amanota 12, igenda iva mu bihe
bitoroshye byo guhatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla FC
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rutsiro FC
Rutsiro yatsindiye Gorilla i Kigali
TANGA IGITECYEREZO