Joyous Celebration yataramiye i Kigali iva ku rubyiniro abantu batabishaka, naho Gentil Misigaro wari umaze imyaka 5 adataramira mu Rwanda, yongera kwidagadurana n'abakunzi be biratinda.
Kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena, habereye igitaramo cy'amateka Joyous Celebration Live in Kigali cyatumiwemo iyi korali yamamaye mu myaka 30 itambutse ndetse na Gentil Misigaro wari umaze imyaka 5 adataramira mu Rwanda, ukongeraho itsinda rya Alarm Ministries.
Kuva ku isaha ya Saa Sita, amarembo ya BK Arena yari yamaze gufungurwa hanyuma abakristo bari bavuye gusenga bakomereza kwinjira muri BK Arena kugira ngo bataza gucikanwa n'iki gitaramo cyari gitegerejwe na benshi.
Si abanyarwanda bitabiriye iki gitaramo gusa ahubwo hari bamwe mu bavuye mu bihugu by'abaturanyi baje gutaramana na Joyous Celebration mu Rwanda dore ko amakorali menshi muri Afurika ayifatiraho icyitegererezo.
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abakozi b'Imana batandukanye harimo Umushumba Mukuru wa Evangelical Restoration Church ku Isi, Apostle Joshua Masasu ari na we wagaburiye ijambo ry'Imana abitabiriye iki gitaramo cy'amateka dore ko ari bwo bwa mbere Joyous Celebration yari itaramiye mu Rwanda.
Uko igitaramo cyose cyagenze
Saa 10:15 Gentil Misigaro yongeye kugaruka ku rubyiniro hanyuma afata umwanya uhagije wo kubyinana n'abafana be zimwe mu ndirimbo atari yabonye uko aririmba mbere.
Nubwo benshi mu bakunzi ba Gospel bari batangiye kwisohokera, hari abamunambyeho hanyuma baratarama, barabyina, barishima karahava.
Ubwo baririmbaga izina rye "Gentil Gentil", yahise ahinduramo indirimbo ati "Yesu Yesu" hanyuma bacinya akadiho k'iyo ndirimbo yahimbiwe aho.
Saa 10:10 Umuyobozi wa Joyous Celebration yatangaje ko basoje kuririmba yisegura ku bakunzi ba Joyous Celebration ko impamvu badataramye umwanya muremure ari ikibazo cy'itike y'indege.
Saa 21:45 Joyous Celebration ikomeje kugaragaza ko imyaka 30 imaze ikora umurimo w'Imana atari iy'ubusa.
Nubwo benshi mu bari muri BK Arena batazi igisobanuro cy'indirimbo zabo, nta n'umwe utari kunyeganyega abyina.
Saa 21:20 Iminota ibaye 10 abantu bagitegereje Joyous Celebration ku rubyiniro ari nako buri wese aririmba indirimbo yifuza ko Joyous Celebration yaririmba.
Saa 21:10 Joyous Celebration yari itegerejwe n'abantu benshi barimo n'abavuye mu mahanga, ihamagawe ku ruhimbi.
Saa 20:27 Gentil Misigaro avuze ubuhamya buto ku ndirimbo ye "Hari imbaraga ziruta izindi". Yavuze ko iyo ndirimbo yayihanze nyuma y'uko umubyeyi we yari afite uburwayi bukomeye bimusaba ko abagwa ariko Imana imukiza mu buryo bw'amayobera atabazwe.
Iyi ndirimbo "Hari imbaraga" ni nayo ahise akurikizaho. Yayiririmbaga mu ndimi zitandukanye kugira ngo afashe abari mu gitaramo bose kuryoherwa.
Saa 20:10 Gentil Misigaro ahamagawe ku ruhimbi nyuma y'uko Alarm Ministries yari imaze gusirimbana n'abitabiriye iki gitaramo.
Gentil Misigaro yakirijwe urumuri rw'abakunzi be baherukaga gutaramana nawe mu myaka 5 ishize.
Akigera kuri stage, yavuze ko iyo hagiye kubaho ikintu cyiza, habaho inzitizi ariko nta cyabuza umugambi w'Imana kubaho. Yasabye abantu bose ko baza gutahana umugisha w'Imana.
Saa 19:35 Itsinda rya Alarm Ministries ryongeye gusubira ku ruhimbi nyuma y'ijambo ry'Imana. Abantu benshi baracyafite amatsiko yo gutaramana n'abandi bahanzi basigaye.
Saa 18:50 Apostle Joshua Masasu agiye kugaburira ijambo ry'Imana abitabiriye iki gitaramo.
Apostle Joshua Masasu yasabiye umugisha abitabiriye iki gitaramo avuga ko "Iki ni icyumweru cya nyuma cya 2024. Niba waje gushima Imana ko yaguhaye amagi, iguhe inkoko yo kwinjirana muri 2025."
Apostle Joshua Masasu yigishije ijambo ry'Imana riboneka mu gitabo cya Abakolosayi 3:15-16. Iki kigisho cyari gifite intego ngo "Muririmbana Imana ishimwe mu mitima yanyu."
Saa 18:45; Mu rwego rwo gushima Imana 'yaturinze kugeza magingo' aya, Alarm Ministries yafatanyije na Rene na Tracy hanyuma baririmbana indirimbo "Zaburi" ya Ben na Chance.
Nyuma yo kuririmbana iyi ndirimbo, Alarm Ministries yahise isubira mu byicaro byabo nyuma y'isaha bari gutaramana n'abakunzi babo.
Saa 18:40; Abitabiriye igitaramo basabwe bose guhaguruka bakabyina indirimbo "Hariho impamvu" imwe mu ndirimbo za Alarm Ministries zamamaye cyane.
Saa 18:35 Mu gihe Alarm Ministries ikiri kuramya no guhimbaza Imana, abantu bakomeje kugenda baza umwe ku wundi. Ni mu gihe abitabiriye iki gitaramo ubona ko bafashijwe cyane.
Saa 17:45 Itsinda ry'abaramyi rya Alarm Ministries rigeze ku ruhimbi. Aba baririmbyi baserutse bambaye amakanzu y'umweru ku bagore n'imyenda yirabura ku bagabo, nibo bafunguye igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali.
Saa 17:35 Rene Patrick yakiriye Tracy ku rubyiniro babanza gushima Imana yabahuje bakaba umwe ndetse ikaba yemeye ko bayoborana iki gitaramo. Aba bombi nibo bagiye kuyobora iki gitaramo.
Saa 17:20 Umuramyi Rene Patrick yageze ku rubyiniro atangiza igitaramo n'isengesho hanyuma abanza gufatanya n'abacyitabiriye mu kuramya no guhimbaza Imana yo yemeye ko kiba.
Kuva saa 12:00 Abantu batangiye kwinjira muri BK Arena benshi mu bari bavuye gusenga mu nsengero zitandukanye hirya no hino muri Kigali.
Joyous Celebration yataramiye mu Rwanda nyuma y'imyaka 5 bagerageje kuhataramira ariko bikanga
Joyous Celebration yavuye ku rubyiniro abantu bakinyotewe no gutaramana nabo
Abavuye mu bihugu bitandukanye nka Tanzania, Botswana, Burkina Faso, Uganda, Kenya, Gabon n'ahandi baje gutaramana na Joyous Celebration
Benshi mu bari muri BK Arena basigaranye urwibutso rwa Joyous Celebration
Nyuma y'imyaka 5, Gentil Misigaro yongeye gutaramira mu Rwanda
Gentil Misigaro yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nshya ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere
Mu rwego rwo gufasha n'abanyamahanga kwisanga muri iki gitaramo, Gentil Misigaro yaririmbye indirimbo mu ndimi zitandukanye
Umuryango wa Apostle Joshua Masasu wose
Umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia yitabiriye iki gitaramo
Papi Clever yagiriye ibihe byiza cyane muri iki gitaramo cy'amateka
Umufasha wa Apostle Joshua Masasu, umukobwa we ndetse n'umukwe we bitabiriye igitaramo Joyous Celebration
Itsinda ry'abaririmbyi ba Alarm Ministries nibo bafunguye igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali
Abitabiriye igitaramo baryohewe n'umwuka wo kuramya no guhimbaza Imana Alarm Ministries yabashyizemo
Rene Patrick na Tracy nibo batangije igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali akaba ari nabo bakiyoboye
Joyous celebration yagakwiye kuba yarataramiye mu Rwanda mu mwaka wa 2019 ariko byaje gukomwa mu nkokora na COVID-19
Bamwe mu baturutse muri Uganda bataramanye na Joyous Celebration mu Rwanda
Ibihumbi by'abitabiriye iki gitaramo cya Joyous Celebration batahanye umunezero udasanzwe
Kuva Saa Sita, Abakristo baturuka hirya no hino mu gihugu batangiye kwinjira muri BK Arena mu gitaramo Joyous Celebration
Akanyamuneza n'amatsiko ni byose ku bitabiriye igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali
REBA AMASHUSHO Y'IGITARAMO JOYOUS CELEBRATION LIVE IN KIGALI
JOYOUS CELEBRATION YARIRIMBYE MU KINYARWANDA BINYURA BENSHI
UKO ALARM MINISTRIES YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO CY'UMUNEZERO
REBA AMATEKA MASHYA JOYOUS CELEBRATION BAKOREYE I KIGALI
UBWO GENTIL MISIGARO YARIRIMBAGA INDIRIMBO "UMBEREYE MASO" YAMAMAYE CYANE
UBUHAMYA BWA APOTRE MASASU MBERE Y'UKO YAKIRA AGAKIZA
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda & Israel Nziyavuze - Sion Communications
VIDEO: Iyakaremye Emmanuel - InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO