Umutoza ukomoka muri Afurika y'Epfo,Ayabonga Lebitsa wongereraga imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports yayisezeyeho kubera ibibazo by'umuryango aho umugore we yakoze impanuka.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024, nibwo uyu mutoza yandikiye Rayon Sports ibaruwa ayibwirwa ko atazagaruka mu Rwanda nyuma y'uko yari yaragiye iwabo muri Afurika y'Epfo agiye mu biruhuko.
Nyuma y'ibi,uyu mutoza yabwiye InyaRwanda ko yatandukanye n'iyi kipe kubera ibibazo bye by'umuryango.
Ayabonga Lebitsa yari yarasabye uruhushya ko yazajya mu biruhuko tariki ya 25 z'uku kwezi gusa byaje guhurirana n'uko umugore we yakoze impanuka ikomeye aho kugeza n'ubu atari yamera neza aho no kumenya abantu ari ikibazo.
Kuri ubu uyu mutoza niwe uri kwita ku bana kuzageza umugore we yongeye gukira neza dore ko yanze kubasigira umukozi ngo abe yagaruka mu kazi.
Ku rundi ruhande andi amakuru avuga ko uyu mugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo yari amaze iminsi atishimiye uburyo ikipe imufashe aho yabonaga itamuha agaciro dore ko yari yaranasabye ko yakongererwa umushahara ariko ntibikorwe.
Nubwo bimeze gutyo ariko Ayabonga Lebitsa aganira na InyaRwanda we yavuze ko nta kibazo afitanye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ahubwo avuga ko bwagiye bumuba inyuma mu bihe byose.
Yagize ati " Oya oya oya ndashimira ubuyobozi kuba bwaranshyigikiye mu bihe byose kandi ndashimira Imana ku buyobozi nk'ubwo".
Yavuze ko mu gihe yamaze muri Rayon Sports yahakuye ubunararibonye bwiza ndetse anavuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza. Yavuze ko ibihe byamubereye byiza ari muri iyi kipe ari ukuntu yakiriwe naho ibihe byamubabaje akaba ari igihe basezererwaga na Al Hilal Benghazi muri CAF Confederation Cup.
Uyu mutoza yavuze ko mu gihe yari amaranye na Robertinho amufata nka papa we. Yagize ati "Umutoza Robertinho ni papa kuri njye. Ni umuntu w'inararibonye cyane, amagambo ntazigera nibagirwa ni ayo yavuze ubwo yari akiza. Icyo gihe yambwiye ko mfite umudendezo wo gukora ibyo nshaka byose,ko ahari kugira andinde ananyobore kugira ngo dutware shampiyona".
Ayabonga Lebitsa yanageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports, ati" Mwarakoze cyane nzahora nishimira gukorera mu ikipe iba ishishikajwe no gushimisha abafana bayo, Iyi kipe isobanura byinshi ku bafana kandi iri mu maraso yabo, turi Gikundiro"
Ayabonga Lebitsa yatandukanye na Rayon Sports nyuma y'uko umugore we akoze impanuka ikomeye
TANGA IGITECYEREZO