Kigali

Miss Naomie yasezeranye kubana akaramata na Michael Tesfay – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/12/2024 18:28
0


Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 n’umugabo we Michael Tesfay, basezeranye kubarana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu cyangwa Kristo aje gutwara itorero.



Ni umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri ‘Women Foundation Ministries’ Kimihurura, aho basezeranijwe na Apostle Mignone Kabera uyobora iri torero.

Uyu muhango wakurikiye uwabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, kuri Intare Conference Arena, habereye umuhango wo gusaba no gukwa Nyampinga w'u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie wasabwe n'umukunzi we, Michael Tesfay.

Ubwo yabasezeranyaga, Apostle Mignone yatangaje ko ubwo yabonaga Tesfay ataranamenya ko bakundana yahise ahishurirwa ko ari we mugabo wa Naomie.

Ati: "Ubu bukwe ntabwo ari ibintu bitunguranye, barabuteguye. Nari mbizi ko uyu munsi nzaba mpagaze hano."

Yasabye Michael gukunda umugore we, Naomie, asaba Naomie kugandukira umugabo we nk'uko agandukira Kristo. Yabibukije ko urugo rurenze urukundo, ahubwo ari ukwiyemeza, aho abantu babiri biyemeza kubana. 

Michael arahirira imbere y'Imana kubana akaramata na Naomie, yagize ati: "Njyewe Michael Tesfay nakiriye wowe Nishimwe Naomie nk'umugore wanjye w'isezerano. Nzagukunda, nzakurinda kandi nkubahe mu bukire cyangwa mu bukene, urwaye cyangwa uri muzima, mu bibi no mu byiza. Nzakubaha nk'uko ijambo ry'Imana ribivuga, kugeza urupfu rudutandukanyije cyangwa Yesu agarutse. Mbirahiye ntyo imbere y'Imana, Itorero, Abakristo n'imiryango yacu. Mu izina rya Data, Yesu Kristo n'Umwuka Wera, Amen!"

Naomie na we abirahirira, yagize ati: “Njyewe Nishimwe Naomie nakiriye wowe Michael Tesfay nk’umugabo wanjye w’isezerano. Nzagukunda, nkugandukire kandi nkubahe mu bukire cyangwa mu bukene, urwaye cyangwa uri muzima, mu bibi no mu byiza. Nzakubaha nk'uko ijambo ry'Imana ribivuga, kugeza urupfu rudutandukanyije cyangwa Yesu agarutse. Mbirahiye ntyo imbere y'Imana, Itorero, Abakristo n'imiryango yacu. Mu izina rya Data, Yesu Kristo n'Umwuka Wera, Amen!"

Bambikanye impeta nk’ikimenyetso cy’uko ibizaza byose bazanyuranamo mu rukundo. Naomie yashimiye Michael ku bwo kumuremamo umugore ari we uyu munsi no kumushyigikira muri byose, naho Machael abwira Naomie ko kuva bahura ubuzima bwe bwahindutse bwiza ndetse amuzeranya kumubera umugabo mwiza.

Ibirori bikomereje ku Intare Conference Arena, aho abageni bagiye kwakira abatumiwe mu bukwe bwabo.

Ni umuhango witabiriwe witabiriwe n'abandi bakobwa babaye ba Nyampinga barimo Miss Jolly Mutesi, Miss Iradukunda Liliane Miss Nshuti Divine Muheto n'abandi bakobwa benshi bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Miss Naomie yari yasezeranye imbere y’amategeko na Michael Tesfay kuwa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024.

Muri Mutarama 2024 nibwo yari yambitswe impeta na Michael Tesfay bagiye kurushinga.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022. Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi, mu ngendo zitandukanye no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.


Apotre Mignone Kabera yasezeranije Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay

Ibyishimo ni byose kuri Miss Naomie na Tesfay bamaze kuba umugabo n'umugore



Ubwo bashyiraga umukono ku isezerano bagiranye



Basabiwe umugisha uva ku Mana n'imiryango yombi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND