Kigali

Kenya: Umugabo yishe umukobwa we, agiye gukurikizaho nyina Imana ikinga akaboko

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:29/12/2024 18:23
0


Polisi yo mu Ntara ya Kiambu muri Kenya iri gushakisha umugabo witwa Elias Jacob Katanga w’imyaka 45, ukurikiranweho kwica umukobwa we w’imyaka 16 amuteye icyuma, no gukomeretsa umugore we w’imyaka 45 witwa Teresia Wairimu amuteye icyuma. Ibi byabereye mu gace ka Githurai, mu ijoro ryo kuwa 28 Ukuboza 2024.



Nk'uko ikinyamakuru Citizen Digital kibitangaza, uyu mugabo yari amaze igihe yaravuye mu rugo nyuma yo gutandukana n’umugore we, agasubirayo ashaka gutwara umuhungu wabo w’imyaka itatu. Mu gihe yageragezaga kubaka umwana, nyina w’umwana yabyanze, bituma habaho kurwana.


Raporo yatanzwe n’umuturage wabaragiraga inzu ivuga ko Nyina w’umwana yagerageje kumurwanaho, umugabo afata icyuma cyo mu gikoni amukubita mu mutwe. Nyuma yahise ahindukirira umukobwa wabo w’imyaka 16 wari uvuze induru asaba abaturanyi ubufasha, amutera icyuma mu nda.

Nyuma y’ayo mahano, Elias Jacob Katanga yahise ahunga asiga icyuma yakoresheje ahantu icyaha cyabereye. Umukobwa yahise apfa, naho nyina ajyanwa mu bitaro bya Ruiru Sub County Hospital, aho akiri kwitabwaho n’abaganga.

Umurambo w’umukobwa yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Thika Level 5 Hospital, aho utegerejwe gukorerwa isuzuma ryimbitse. Polisi irakomeje gushakisha ukekwaho iki cyaha kugira ngo abiryozwe imbere y’amategeko.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND