Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugore witwa Precious Tumuhirwe w'imyaka 32, wagaragaye mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyamvaga, ari guhohotera umwana w'imyaka ine. Abantu benshi basabye ko hakurikizwa amategeko, agahanwa.
Amakuru dukesha ikinyamakuru NTV avuga ko Tumuhirwe yahakanye ibyo aregwa, avuga ko umwana yaguye igihe yari ari koga, kandi avuga ko atagambirira kumugirira nabi. Nubwo yahakanye ibyo aregwa byose, Polisi yafashe umwanzuro wo kumujyana muri Polisi ya Kira aho azakomeza gukurikiranirwa.
Juma Kirya, umuvugizi wa polisi, yemeje ko Tumuhirwe azahanishwa ibihano bikomeye naramuka ahamijwe iki cyaha n'urukiko. Mu mategeko ya Uganda, gufata umuntu ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyane cyane irikorewe umwana ni icyaha gikomeye, gifite ibihano birimo gufungwa imyaka icumi na itanu cyangwa igifungo cya vurundu, bitewe n'uburemere bw'icyaha.
Iki kibazo cyateye impaka nyinshi mu baturage, aho abaharanira uburenganzira bw’abana basaba ubutabera. Polisi ikomeje iperereza kugira ngo imenye neza uko byagenze.
Ubu bugizi bwa nabi bwateje impagarara mu gihugu ndetse no mu bindi bihugu, bunagaragaza ko hakenewe ingamba zinyuranye zo kurengera abana. Abaturage benshi batunguwe n’iki gikorwa bise icy'ubunyamaswa, ndetse basaba ko hakorwa iperereza ryihuse kugira ngo uwo mugore abazwe ibyo yakoze.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO