RFL
Kigali

Babiri bari bavuye mu Rwanda baketsweho Virusi ya Marbug Gari ya Moshi ihagarika urugendo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:4/10/2024 10:40
0


Abantu babiri bari bavuye mu Rwanda baketsweho indwara ya Marburg mu gihugu cy’u Budage bahita bashyirwa mu kato ndetse na Gari ya moshi yari ibatwaye ihita ihagarara by'igitaraganya.



Mu Rwanda habonetse abarwayi banduye Virusi ya Marbug. Kugeza magingo aya, abantu 37 ni bo bamaze kugaragarwaho n’iyi virusi mu gihe 11 bamaze gupfa abandi 5 bamaze gukira iyi ndwara.

Ni Virusi ikwirakwizwa no gukora mu matembabuzi y’umuntu uyirwaye akaba ariyo mpamvu abantu basabwa kwirinda kwegerana kugira ngo batanduzanya. Si mu Rwanda gusa ahubwo no mu bindi bihugu batangiye gukumira ko iyi ndwara yagera mu bihugu byabo.

Kuri uyu wa Kane, Umunyeshuri w’Umudage wari kumwe n’umukunzi we bari baturutse mu Rwanda, bashyizwe mu kato nyuma y’uko bagaragaje ibimenyetso by’iyi Virusi hanyuma bikamenyekana ko umwe muri abo yahuye n’umurwayi.

Ubwo bari muri Gari ya Moshi yavaga Frankfurt yerekeza muri Hamburg, umwe muri aba bagenzi babiri bari bakoreye ingendo mu Rwanda, yagaragaje ibimenyetso birimo inkorora, byatumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya ndetse abangenzi bagera muri 200 bakurwamo, naho aba babiri bahita berekezwa mu Bitaro bya Kaminuza ‘University Hospital Hamburg-Eppendorf’

Igitangazamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage cyatangaje ko nyuma y'uko ibi bibaye, ibisubizo by’ibizamini byakorewe aba bantu babiri, byagaragaje ko nta bwandu bwa Marburg bafite, ndetse bituma n’abagenzi 200 bari batangiye gukurikiranwa, batajya mu kaga, bemererwa gukomeza kwidegembya.

Nyamara nubwo basanzwe nta cyorezo cya Marburg banduye, bazakomeza kuba mu kato no gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo bizere neza ko nta bwandu bafite bukaba butari bwagaragara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND