Kigali

Putin yasabye imbabazi nyuma y’uko indege y’abagenzi ihanuwe n’igisasu kikica abantu 38

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/12/2024 18:36
0


Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin yasabye imbabazi nyuma y’uko indege y’abagenzi ihanuwe n’igisasu cya misile y’Uburusiya, kikica abantu 38.



Vladimir Putin yakoze videwo yo gusaba imbabazi mu ngoro ya Kremlin. Umuyobozi w’Uburusiya, usanzwe uzwiho kutemera amakosa, yasabye imbabazi nyuma y’uko indege y’abagenzi yahanurwaga ku itariki ya Noheli, nubwo yakomeje kutemera uruhare rw’u Burusiya muri iryo sanganya.

Amakuru yatangajwe na televiziyo y’igihugu i Moscou avuga ko Putin yasabye imbabazi Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, abinyujije mu kiganiro kuri telefoni.

Putin yavuze ko ari “ibyago bikomeye,” anemera ko ingabo z’Uburusiya z’umutwe w’indege za gisirikare zari mu bikorwa byo kurwanya drones za Ukraine zashakaga kugaba ibitero mu gace ka Chechnya.

Biravugwa ko indege ya Azerbaijan Airlines Flight 8243 yahanuwe n’igisasu cya misile y’ubwirinzi bw’indege z’Uburusiya ubwo yari igiye kugwa ku kibuga cya Grozny ivuye I Baku muri Azerbaijan.

Nk'uko bitangazwa na The Sun, abapilote bagerageje gukora uko bashoboye ngo bagumane indege mu kirere, bagera ku nyanja ya Caspienne ariko baza kugwa hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Aktau muri Kazakhstan.


Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND