Kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, indege ya Jeju Air yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yaguye ku kibuga cy’indege cya Muan muri Koreya y’Epfo, ihitana abantu 151. Yari itwaye abagenzi 175 n’abakozi 6 bayo, iva i Bangkok muri Thailand.
Amashusho yagaragaje indege igwa amapine ayifasha kugera ku butaka afunze (Landing gear) , hanyuma ihita ifatwa n’inkongi. Umuriro wayitwitse hafi ya yose, hasigara igice cy’inyuma gusa. Abantu babiri gusa b’abakozi b’indege, ni bo babashije kurokoka kandi bajyanywe mu bitaro.
Abashinzwe ubutabazi bavuze ko impanuka ishobora kuba yatewe n’ikibazo cya landing gear cyangwa kugonga inyoni. Udusanduku tubika amakuru y’urugendo (black boxes) turigushakwa ngo hamenyekane icyateye impanuka.
Perezida w’agateganyo wa Koreya y’Epfo, Choi Sang-mok, yageze ahabereye impanuka asaba ko imbaraga zose zishyirwa mu bikorwa byo gutabara no guhumuriza imiryango y’ababuze ababo.
Indege ya Boeing 737-800 izwiho umutekano uhanitse, ndetse ikigo cya Jeju Air gifite umwihariko wo kubahiriza amategeko y’umutekano. Iyi mpanuka iri kugibwaho impaka kuko yabaye mu bihe by’ikirere cyiza, ibintu biteye urujijo.
Umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera. Abakozi barenga 700 bo mu nzego z’umutekano bakomeje ibikorwa byo gutabara no gukusanya amakuru nk'uko tubikesha Daily Mail.
Indege yahitanye ubuzima bwa benshi muri Koreya y'Epfo
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO