RFL
Kigali

Abarimo Jessy wegukanye Prix Découvertes na Teta Diana bagiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2024 22:23
0


Umukobwa witwa Jessy B wegukanye irushanwa ry'umuziki rya Prix Découvertes RFI 2023, yashyizwe ku rutonde rw'abahanzi bitegura gukorera igitaramo i Kigali, aho azataramira ahantu hamwe na Teta Diana.



Ni urutonde rwasohowe na Institut Français du Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024, mu rwego rwo kugaragariza abayigana ibyo bari kubategurira mu mpera z'uyu mwaka.

Ibi bitaramo bizatangizwa n'ikizakorwa na Mighty Popo usanzwe ari Umuyobozi W'ishuri rya Muzika rya Nyundo, kizaba ku wa 11 Ukwakira 2024.

Azakurikirwa n'igitaramo kizaba ku wa 23 Ukwakira 2024, kizahuza Makadem, J.P Nkbuna ndetse n'umukiritananga Esther Niyifasha.

Ni mu gihe Umuhanzikazi Christiane Boukuru uherutse kumurika Album ye ya mbere azataramana na Mike Kayihura mu gitaramo kizaba ku wa 2 Ugushyingo 2024.

Naho Jessy B wegukanye Prix Découvertes RFI 2023, azataramana na Angell Mutoni, mu gitaramo kizaba ku wa 2 Ugushyingo 2024.

DJ Bingji we azataramira kuri Institute Francais, ku wa 29 Ugushyingo 2024, mu gihe Teta Diana azahataramira tariki 6 Ukuboza 2024.

Teta Diana yari aherutse kubwira InyaRwanda ko amaze igihe ari kwitegura gukorera igitaramo i Kigali, ndetse ageze kure irangizwa rya Album ye nshya.

Uyu mukobwa amaze iminsi akorera ibitaramo bikomeye mu bihugu byo mu Burayi, ndetse yitabiriye amaserukiramuco akomeye ku Isi.

Aherutse kandi guhabwa 'Buruse" yo kwiga umuziki muri Suede, igihugu asanzwe abarizwamo.

Jessy B watwaye Prix Découvertes RFI 2023 agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya mbere 

Teta Diana agiye gutaramira i Kigali nyuma y'igihe kinini












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND