RFL
Kigali

Davis D na Platini bashoye Miliyoni 10 Frw batanga akazi ku bantu 100 mu ndirimbo bakoranye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2024 13:24
0


Umuhanzi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D, yatangaje ko bakoresheje arenga Miliyoni 10 Frw mu ikorwa ry’amashusho y’indirimbo “Jeje” yakoranye na Nemeye Platini [Platini P], ndetse batanze akazi ku bantu basaga 100 mu rwego rwo gufasha abasanzwe bari mu ruganda rw’umuziki mu buzima bwa buri munsi.



Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo. Ntabwo isanzwe mu rugendo rw’umuziki wa Davis D kuko isohotse mu gihe ari kwitegura gukora igitaramo “Shine Boy Fest” cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2024 muri Camp Kigali.

Ni indirimbo idasanzwe kandi kuri Platini P, kuko igiye hanze mu gihe aherutse gukora igitaramo yise “Baba Experience”, ndetse ibihumbi by’abantu bamusaba ko iki gitaramo yajya agikora buri mwaka. Icyo gihe ni ukuvuga ku wa 30 Werurwe 2024, yahurije hamwe abahanzi bakomeye, ataramira muri Camp Kigali.

Iyi ndirimbo ‘Jeje’ ikozwe mu gihe cy’amezi abiri, yaba mu ikorwa ry’amajwi (Audio) ndetse n’ikorwa ry’amashusho. Ifite iminota 3 n’amasegonda 11’.

Ni indirimbo idasanzwe kuri twe:

Mu kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo batanze akazi ku abantu basaga 100 barimo “Ababyinnyi, abakobwa twifashishijemo bihariye, abafasha Producer, abakoze aho twubatse n’ibindi, rero mbona basaga 100.”

Yavuze ko atakoroherwa no kumenya amafaranga batanze kuri bariya bantu 100 bitabaje muri iyi ndirimbo ‘kuko Platini niwe wishyuye’. Ariko kandi avuga ko ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, ryabatwaye asaga Miliyoni 10 Frw.”

Davis D yasobanuye ko amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe ahantu hatandukanye, ariko kandi hari ikibuga bubatsemo ibintu byinshi bigaragara muri iyi ndirimbo.

Ati “Ni ikibuga twubatsemo biriya byose abantu babona. Urebye mu gace k’aho Platini aririmbiraho, ndetse n’agace gato kaho nsoreza urabona ko nanjye ndi ahantu hubatswe. Mu macye, twaremye umujyi mushya wacu twashakaga, ariko kandi ahandi hari hasanzwe hubatswe, ndetse n’ahandi twe twiyubakiye.”

Uyu muhanzi yasobanuye ko ubushuti bwe na Platini ari bwo bwagejeje ku ikorwa ry’iyi ndirimbo, ndetse bibafashe amezi abiri kugirango bibe bigeze ku musozo.

Davis D yatangaje ko bakoresheje Miliyoni 10 Frw mu ikorwa ry’indirimbo ‘Jeje’ yahuriyemo na Platini P

Davis D yavuze ko ikorwa ry’iyi ndirimbo yahaye akazi abantu barenga 100


‘Jeje’ yabaye indirimbo idasanzwe hagati ya Platini na Davis D kuko ari ubwa mbere bakoranye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JEJE’ YA DAVIS D NA PLATINI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND