RFL
Kigali

Mukansaga Salima agiye guhabwa igihembo kiri ku rwego rwa Afurika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/10/2024 17:57
0


Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia agiye guhabwa igihembo cy'umugore w'Indashyikirwa muri siporo mu bihembo bya 'Africa's Women Wealth Builders Awards'.



Ibihembo bya 'Africa's Women Wealth Builders Awards' ni ibihembo bihabwa abagore b'indashyikirwa bo ku mugabane wa Afurika mu byiciro bitandukanye. 

Iby'uyu mwaka byahawe insanganyamatsiko igira iti "Guha imbaraga Abagore, gutegura ejo hazaza" bizatangwa taliki ya 9 z'ukwezi gutaha bitangirwe mu gihugu cya Morocco. 

Muri iyi minsi hari kugenda hatangazwa azahembwa mu byiciro bitandukanye binyuze ku mbugankoranyambaga z'abitegura.

Mu cyiciro cya siporo, Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia niwe watowe nk'umugore w'Indashyikirwa. 

Uyu musifuzi agiye guhabwa iki gihembo nyuma yuko mu mwaka ushize nabwo yari yegukanye igihembo cy'umusiporotifu wakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri Afurika, mu bantu batarenge imyaka 40 "Forty under 40 Africa Awards."

Mukansanga Salima yatangiye kumenyekana cyane mu rugendo rwe nk’umusifuzi wabigize umwuga mu mwaka wa 2022. Muri icyo yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo [CAN] cyabereye muri Cameroun n’icy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Ku wa 19 Gicurasi 2022 yatangajwe mu basifuzi batatu b’abagore bari gusifura Igikombe cy’Isi hamwe na mugenzi wabo Stéphanie Frappart n’Umuyapani Yoshimi Yamashita.

Muri Mutarama mu mwaka ushize, Mukansanga yatoranyijwe mu basifuzi bayaboye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye muri Australia na Nouvelle-Zélande ndetse yari no mu basifuzi bo kuri VAR mu gikombe cya Afurika cyabaye mu kwezi kwa Mbere.


Salima Mukansaga agiye guhabwa igihembo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND