RFL
Kigali

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko inkomoko ya Marburg igishakishwa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/10/2024 16:19
0


Mu gihe benshi bakomeje gukwirakwiza ibihuha ku nkomoko y’indwara ya Marburg iterwa na Virusi ya Marburg, MINISANTE yatangaje ko kugeza ubu aho yaturutse hataramenyekana gusa ivuga ko iri kuhashakisha.



Mu gihe OMS ihamya ko iyi ndwara yabonetse bwa mbere mu nkende yavanywe muri Uganda igiye gukorerwaho ubushakashatsi muri laboratwari, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko igikora ubushakashatsi bwimbitse ku nkomoko y'iyi ndwara.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ubwo yasubizaga umwe mu barukoresha wamubajije niba barabashije kumenya aho icyorezo cya Marburg cyaturutse, Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati: "Turacyashakisha. Igikuru ni ukwirinda ko ikwirakwira. Dufatanye."

MINISANTE igaragaza ko Marburg ari indwara ikomeye kandi ishobora guhitana ubuzima bw’uyirwaye ikaba iterwa na virusi na yo yitwa Marburg. Yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Marburg mu gihugu cy’u Budage ahagana mu mwaka wa 1967.

Kugeza ubu mu Rwanda imibare igaragaza ko abamaze kuyandura ari 29, abagera kuri 19 bari kuvurwa, mu gihe abantu 10 ari bo imaze guhitana.

Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye. Minisiteri y’Ubuzima yahamije ko itandurira mu mwuka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS risobanura ko iyi virusi itera umuriro mwinshi utuma uwayanduye ava amaraso mu myanya itandukanye y’umubiri, ndetse uwayanduye aba afite ibyago biri hagati ya 23% na 90% byo guhitanwa na yo.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko hari abashobora kwandura virusi ya Marburg, ariko hagati y’iminsi itatu na 21 bakaba bataragaragaza ibimenyetso by’ibanze.

Mu myaka yari yarabanje virusi ya Murburg yagiye igaragara mu bantu basuye ubuvumo bwo mu ishyamba rya Maramagambo muri Uganda.

Ibimenyetso byayo birimo kuribwa umutwe bikabije, umuriro mwinshi, kuruka, kuribwa mu mitsi, gucibwamo no kuribwa mu nda.

Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

Iki cyorezo kandi cyagaragaye muri Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Muri Gicurasi 2023, Marburg yagaragaye muri Tanzania ariko ntiyahamara iminsi, muri Kamena igaragara Guinée Equatoriale, igeza muri Gicurasi 2024; aho yagaragaye ku bantu 16, na ho 12 ikabahitana.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND